Umunyeshuri wa MKU yiyemeje kuba umubyeyi w’abana bo muhanda
Umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya Mount Kenya University (MKU), avuga ko abitewe n’uko yigeze kuba ku muhanda, yahisemo gushaka inzu yajya yegeranyirizamo abana asanze ku muhanda bose (bitwa mayibobo), akaba ajya kubashakisha, yababona akabajyana muri urwo rugo rwe.
Uwo ni Ruzindana Egide umusore w’imyaka 34, yatangiye acumbika mu kazu gaciriritse ngo yishyuraga amafaranga make yakoreye mu gucunga umutekano ku ishuri rikuru rya KIST, yiyemeza kujya ayasangira n’abana bo mu muhanda, ariko akabagira inama yo kuva mu buzima bwo kurara mu miserege.
Ruzindana ubu agejeje ku bana b’abahungu 20 babana nawe mu buryo buhoraho mu muryango yaje kwita “Love for Hope”, ariko hakaba n’abandi benshi biganjemo abakobwa baza kwirirwa iwe, ku mugoroba bagataha kurara mu miserege, munsi y’ibiraro n’ahandi hihishe.

“Mbereye umubyeyi aba bana, nigeze kugira ubuzima nk’ubwabo kandi ndi umukristu, niyo mpamvu niyemeje kubarerera mu rugo rwanjye”, nk’uko Ruzindana asobanura iyo abajijwe impamvu yamuteye gusiga umuryango we avuga ko nawo utifashije, ndetse ngo nta n’akazi agira gahoraho uretse gukora ibiraka.
Ruzindana avuga ko mu minsi y’imibyizi akora ibiraka (rimwe na rimwe) mu muryango witwa Young Life akahakura amafaranga make, ku cyumweru agashorera abana be bose ndetse n’abaza kwirirwa iwe, akabishyurira itike kuva aho batuye mu Gihogere, i Remera hepfo yo kuri ‘Controle techinique’, bakajya gusengera i Nyamirambo.
Avuga ko afite ikibazo muri iyi minsi kuko inzu abamo n’abana be yakodeshwaga ku mafaranga 250,000(Frw) yatangwaga n’abagiraneza bitwa Pendo Project b’abanya Austria, ariko ikijyanye n’ibifungurwa cyo ngo arakimenyereye, iyo abagiraneza bataje kubasura, we n’abana be ngo bafungura nka rimwe ku munsi mu mafaranga akura mu biraka, ubundi bakiryamira.
“Imana nsenga iranyumva, dore uyu munsi twagiriwe ubuntu tubonye ibiribwa, imyambaro n’ibiryamirwa”, nk’uko Ruzindana yatangaje ubwo abiga n’abigisha mu ishami ry’itangazamakuru rya Mount Kenya University, bari bamusuye muri iyi week-end ishize.

Anne Anjao Eboi ukuriye Ishuri ry’Itangazamakuru muri MKU yijeje ko batarekeye aho gusura “Love for Hope”, kuko ngo byaba ari ikibazo gikomereye igihugu, kubona abana bavuye mu muhanda bongera kuwusubiramo, bitewe no kwigira ntibindeba k’umuryango nyarwanda.
Inshingano zose Ruzindana azibangikanya no kwiga ibijyanye no kwita ku bantu (Social work) muri Kaminuza ya MKU(ngo akiyishyurira mu mafaranga akura mu biraka), kandi akavuga ko nta kimubangamira muri ibyo byose, “uretse rimwe na rimwe iyo abana bananiye bagasubira ku muhanda”.
Avuga ko mu mezi atatu ashize yari afite abana 23 bahoraho, ariko batatu muri bo baza gusubira ku muhanda. Muri abo batatu hari uwiriranywa n’abandi, ariko agataha kurara muri rigole witwa Nshimiyimana Emmanuel, usobanura ko byamunaniye kureka ibiyobyabwenge, akanga kubangamira abandi, ahitamo kuba agumye ku muhanda.

Nyamara abemeye kureka ibiyobyabwenge bahamya ko amashuri bayagejeje kure; harimo abiga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’imyuga. Uwitwa Nshimiyimana Valens yishimira ko yiga umwuga wo gushashanya, yagera mu rugo akawushyira mu bikorwa, aho ngo igisigaye ari ukubonera isoko ibihangano bye.
Nshimiyimana avuga ko kujya mu muhanda ahanini biterwa n’ubukene mu muryango, gufatwa nabi k’umwana mu rugo cyangwa ibindi bibazo by’amakimbirane ahabona, ndetse no kudatoza umurimo umwana akiri muto, kugeza ubwo abura icyo akora akajya kuzerera.
Ntabwo ari buri wese ufite imitekerereze yo gukemura ibibazo biri muri sosiyete nyarwanda nka Ruzindana Egide, wiyemeje kugabanya umubare w’abantu bicwa n’ibiyobyabwenge, bakanahungabanya umutekano n’iterambere by’igihugu.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza cyane, ahubwo akwiye gushyigikirwa. Imana iraguha Ntimugura. Bike afite abasha kubibanana n’aba bana.
Imana ukomeze gushoboza Ruzindana, imuhe ubushobozi bwo gukomeza kwita kuri bano bana! Gusa ubufasha burakenewe, natwe tugire icyo dukora!
Imana ishobora byose igume ikurinde kandi nukuri wakoze igikorwa cyiza cyane kitakorwa naburi wese.Imana iguhe umugisha