Umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda yapfuye avuye gufata ikanzu yari kuzambara arangiza

Bizimana Pierre wari mu bagombaga gukorerwa ibirori byo gusoza amasomo ya kaminuza kuwa gatanu w’iki cyumweru, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu muhanda Huye-Kigali, ubwo yari ageze Kamonyi avuye ku ishami rya Kaminuza riri i Huye, aho yari avuye gufata ikanzu yari kuzambara muri ibyo birori.

Bizimana Pierre yari arangije kaminuza
Bizimana Pierre yari arangije kaminuza

Iyi nkuru y’akababaro yatangajwe ku rubuga rwa Twitter rw’ishami rya Kaminuza rya Huye.

Bizimana yari arangije mu ishami ry’icungamutungo aho yabanje kwiga muri Koreji ya UR-CBE (Mburabuturo), na ho umwaka wa nyuma awiga muri Koreji ya Huye.

Bizimana apfuye habura iminsi itatu ngo yambare ikanzu yari avuye kuzana, kuko abandi banyeshuri bazambara aya makanzu mu birori bizabera muri Sitade ya Huye, kuwa gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2019.

Bizimana Pierre
Bizimana Pierre
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nukuri uyumusore Imana imwakire mubayo kdi ababyeyi buwomusore bihangane nubwo bitoroshye kubyakira

Denis yanditse ku itariki ya: 6-11-2019  →  Musubize

UWO MUSORTWESE IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA GUSA BIRABABAJE GUSA TUREBEREHO TUJYE TUREBERAHO KO BURI WESE AGOMBA GUHORA YITEGUYE KUJYA IWABO WA TWESE NAHO ABIRATA IBYISI NI UBUSA

KOFFI yanditse ku itariki ya: 6-11-2019  →  Musubize

Uyu musore arababaje cyane.He was so young and to graduate on next Friday.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

hitimana yanditse ku itariki ya: 5-11-2019  →  Musubize

Urupfu ruba rubabaje uko rwaba kose.

Ariko se nk’iyi nkuru ukuntu mwanditse ko wagirango murashaka kuvuga ko ikibabaje cyane kurusha ibindi ari uko atambaye ikanzu yari avuye kuzana????
Nicyo mwibanzeho cyane kurusha kuba yatakaje ubuzima!

Niba ataribyo se kuki mutanditse inkuru ku bandi bantu bari muri iyo modoka?... kuba bataburaga iminsi ingahe ngo bakore party yo kurangiza kaminuza bivuze ko kuba batakaje ubuzima cg bakomeretse byo bitababaje??

ngo "Bizimana apfuye habura iminsi itatu ngo yambare ikanzu yari avuye kuzana".... ibyo ntacyo bivuze... ikibabaje ni uko yapfuye.
Ahubwo munatubwire uko abandi bari muri mpanuka byabagendekeye...kuko nabo wenda hari gahunda nyinshi bari bafite!

Paul yanditse ku itariki ya: 5-11-2019  →  Musubize

Ibyo uvuze ndahamanya nawe 100% kuko uko iyi nkuru igaragara mu nyandiko ikibabaje ni amashuri ye n’ibirori atijihije nyamara umwanditsi yirengagijeko ikiruta ibindi ari UBUZIMA. Natubwire amakuru y’abandi uko ameze burya ngo haguma ubuzima. Naho ibindi ni ubusa.

Adili Emmanuel TUYISHIME yanditse ku itariki ya: 7-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka