Umunyarwenya Kevin Hart yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Umunyarwenya Kevin Darnell Hart uri mu Rwanda kuva ku wa Kabiri yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, mu guha icyubahiro abahashyinguwe.

Kevin Hart n’umuryango we bari mu Rwanda mu biruhuko aho amakuru yo kuba ari mu rw’imisozi igihumbi yamenyekanye ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga.

Ifoto yagiye hanze ndetse igakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uyu munyarwenya ari kumwe n’umuryango we ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruri ku Gisozi.

Amakuru avuga ko Kevin Hart n’umuryango we bazasura ibice bitandukanye nyaburanga birimo Pariki y’Igihugu y’ibirunga.

Amafoto ya mbere y’uyu mugabo n’umuryango we mu Rwanda yasakajwe n’inzu y’imideli ya Haute Baso ku rubuga rwayo Twitter, aho bagaragazaga ko bishimiye kumwakira ndetse no kubahahira.

Uyu mugabo w’imyaka 44 wamenyekanye muri nmuri filime zitandukanye nka ‘Think Like a Man’, ‘Ride Along’, ‘The Secret Life of Pets’ n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka