Umunyarwandakazi mu bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa rya ‘Miss Pride’

Umunyarwankazi Miss Teta Karemera ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa rya Miss Pride riri kubera ku mugabane w’Uburayi.

Teta Karemera ari ku isonga mu matora yo kuri murandasi
Teta Karemera ari ku isonga mu matora yo kuri murandasi

Uyu mukobwa wambaye nomero 18, ari ku mwanya wa mbere mu batora hifashishijwe ikoranabuhanga, muri iri rushanwa rigamije kurata ubwiza bw’Abanyafurika, umuco w’Abanyafurikakazi, Ubumwe, impano no kugaraga imishinga yabo ku Isi.

Teta ari kuza ayoboye abandi bakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Pride, mu bakobwa bakomoka ku mugabane wa Afurika, aho afite amajwi asaga 500, irushanwa nyir’izina rikaba rizaba kuri uyu wa 26 mu nzu y’ubwami ya Royal Regency mu Bwongereza mu murwa mukuru London.

Mu kiganiro se wa Teta Karemera yagiranye na Ktpress, William Karemera yasabye ko Abanyarwanda bose bashyigikira umukobwa we, bakitabira kumutora kuko ari byo bizatuma atsinda iri rushanwa, akegukana ikamba.

Agira Ati, “Umukobwa wanjye yiyemeje kandi ageze kuri uru rwego ngo aheshe ishema u Rwanda ku rwego rw’Isi, ashishikajwe cyane no kwerekana uko ubuyobozi bw’u Rwanda bushyigikiye iterambere n’uburenganzira bw’umwana w’umukobwa, mubikore nk’uko n’abandi bavandimwe bo mu mahanga bari kubikora”.

Teta Karemera uhabwa amahigrwe yo kwegukana ikamba
Teta Karemera uhabwa amahigrwe yo kwegukana ikamba

Teta yavukiye i Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba yarimukanye n’ababyeyi be gutura i London mu Bwongereza mu 2019, akaba yiga muri Westminster Kingswa College.

Teta asanzwe ari umunyamideri ushyize imbere guteza imbere imideri Nyafurika, agamije gushishikariza n’abandi bakobwa gutinyuka bakagaragaza impano zabo.

Abandi bakobwa bitabiriye iri rushanwa ni abo mu bihugu bya Nigeriya, Uganda, Kanya, Sierra Leon na Mayote.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka