Umunyarwanda ahatanye mu bihembo bya rwiyemezamirimo mwiza muri Afurika

Rwiyemezamirimo Munyarugendo Albert ufite ikompanyi ikora ibijyanye no gushyira abantu amafunguro mu ngo ahatanye n’abandi banyafurika icyenda mu bihembo ngarukamwaka biteganyijwe gutangirwa mu nama izabera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ni inama itegurwa n’ikigo Africa Business Heroes cy’umuherwe Jack Ma giteza imbere ba rwiyemezamirimo Nyafurika bafite imishinga izamura umuryango mugari no kwihangira umurimo muri rusange.

Iyi nama yitezweho guhuriza hamwe ba rwiyemezamirimo n’abashoramari barenga 1,000 baturutse hirya no hino muri Afurika n’abandi bazaba bayikurikiye mu buryo bw’ikoranabuhanga. Na none kandi izitabirwa n’abavuga rikijyana ku mugabane, abanyamuziki n’ibindi byamamare mu myidagaduro bizasusurutsa abazitabira nk’uko abayitegura babigaragaza. Aba bose bazaba baganirira hamwe ku iterambere ryo kwihangira umurimo mu buryo buzamura Abatuye uyu mugabane ndetse banasangira ubunariribonye butandukanye n’ibyiciro binyuranye bizaba biyiteraniyemo.

Inama ya Africa Business Heroes izabera muri Kigali Convention Center ku itariki ya 23 na 24 Ugushyingo 2023 kandi abantu bose babishaka bayitumiwemo ariko babanje kwiyandikisha baciye ku rubuga rw’iki kigo.

Inama y’umwaka ushize, yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ariko igice cyo kwemeza ba rwiyemezamirimo 10 bagera ku gice cya nyuma cy’irushanwa cyabereye mu Rwanda.

Izanatangirwamo ibihembo kuri ba rwiyemezamirimo batatu bazaba bahize abandi mu rutonde rw’abagera ku 10 babashije guhatana kugera ku kiciro cya nyuma. Muri abo icumi harimo babiri bakomoka muri Ghana, babiri bakomoka muri Afurika y’Epfo, n’abandi umwe bakomoka muri Nigeria, Côte d’Ivoire, Misiri, Maroc, Uganda, Tanzania na Munyarugendo Albert wo mu Rwanda. Ba rwiyemezamirimo baba bahatanyemo, bahabwa umwanya wo kumurika no gusobanura imishinga y’ibyo bakora baba baratanze muri iryo rushanwa.

Uwa mbere azahembwa ibihumbi 300 by’Amadolari, uwa kabiri ibihumbo 250 by’Amadolari naho uwa gatatu ahabwe ibihumbi 150 by’Amadolari. Barindwi basigaye muri abo 10 baba bageze ku kiciro cya nyuma buri umwe ahabwa ibihumbi 100 by’Amadolari hanyuma ibindi bihumbi 100 by’Amadolari bikabasaranganywa bose muri gahunda z’amahugurwa zikurikira iryo rushanwa.

Kuri iyi nshuro ya gatanu bigiye gutangwa hahatanyemo Munyarugendo Albert, nyiri ikompanyi ya Vuba Vuba Africa ikora ubucuruzi bwo gushyira abantu ibyo kurya mu ngo mu mwanya wo kuba bakwigira muri resitora.

Munyarugendo kandi abaye Umunyarwanda wa gatanu ubashije kugera ku kiciro cya nyuma kuva ibi bihembo byatangira gutangwa mu 2019. Ba rwiyemezamirimo Nyarwanda bamubanjirije muri iri rushanwa habarwa ko bakuyemo 385$, ni ukuvuga miliyoni 455Rwf.

Ikompanyi ya Vuba Vuba yatangiye ibikorwa byayo mu 2020 mu gihe cya Covi-19 nka kimwe mu bisubizo byafashaga mu gukomeza kubona serivisi nkenerwa umuntu atavuye aho ari. Ikorera mu Mujyi wa Kigali, uwa Musanze n’uwa Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka