Umunyamakuru Ntwali John Williams yitabye Imana
Ntwali John Williams wari umunyamakuru, yapfuye azize impanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama rishyira tariki 18, saa munani na mirongo itanu (02h50), yabereye mu Karere ka Kicukiro Umurenge Kicukiro, Akagari ka Kagina, Umudugudu wa Gashiha.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yemeje ayo makuru, avuga ko iyo mpanuka ari imodoka yagonze moto yari ihetse Ntwali John Williams.
SSP Irere avuga ko ahabereye impanuka basanze nyakwigendera nta byangombwa afite bimuranga, Polisi itangira gushakisha imyirondoro ye ngo hamenyekane uwo ari we, nibwo baje kumenya ko ari Ntwali John Williams.
Icyateye iyi mpanuka SSP Irere avuga ko kitaramenyekana, gusa hakekwa ko byatewe n’umuvuduko ukabije, hakaba hagikorwa iperereza.
Umurambo wa Ntwari John Williams wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru mu gihe hari hagishakishwa umuryango we.
Ntwali John Williams ni mwene Nshunguyinka na Mukakibibi Immaculée, apfuye afite imyaka 42, asize umugore n’umwana umwe.
Yari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru The Chronicles ndetse yari afite umuyoboro wa You Tube witwa Pax TV.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|