Umunyamakuru Nkundineza yabuze abamwunganira, urubanza rurasubikwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse iburanisha ku bujurire mu rubanza rw’Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kamena 2024, nyuma yo kugaragaza ko atabonye abamwunganira.

Nkundineza yagaragaje ko atigeze abonana n’abamwunganira mu mategeko ngo bamusobanurire umwanzuro w’ubujurire bwe, ndetse ngo biravugwa ko n’ubushinjacyaha bwajuriye ariko nta bimenyeshwe.

Nkundineza, wari wenyine imbere y’Urukiko atari kumwe n’umwanganizi yasobanuriye urukiko ko mu Rukiko rw’Ibanze yaburanaga yunganiwe ariko kuva urubanza rwasomwa, abamwunganiraga bakoze umwanzuro w’ubujurire nti bawumugezaho kuri Gereza ngo bamusobanurire ibiyikubiyemo.

Mu zindi mbogamizi Nkundineza yagaragarije Urukiko, yavuze ko atabashije kubona imyanzuro y’ubujurire bw’ubushinjacyaha ariko ko aramutse ahawe umwanya na kopi z’imyanzuro ye n’iy’ubushinjacyaha akayisoma, yaza kubwira urukiko niba aburana cyangwa asaba gusubikirwa.

Umushinjacyaha yahise avuga ko ibyo Nkundineza avuga byerekana ko atiteguye kuburana bityo ko yahabwa umwanya uhagije agasoma iyo myanzuro yombi akanareba niba abunganizi be bazaboneka cyangwa agashaka abandi.

Umushinjacyaha yagize ati: "Turasaba ko urubanza rwakwigizwa imbere akabanza agahabwa igihe gihagije cyo gutegura imyanzuro ye no gusoma umwanzuro w’ubushinjacyaha ndetse no gushaka n’abandi bamwunganira”.

Nkundineza usanzwe ufite abamwunganira bagera kuri batatu, yavuze ko niba badashobora kujya ku Rukiko ngo bamwunganire nyamara babona amakuru yose muri sisiteme bakwiye kuvamo agashaka abandi.

Yakomeje avuga ko hari n’ikindi cyaha gishya yasanze muri Dosiye yoherejwe kuri Gereza ya Nyarugenge, ‘icyaha cy’ibikangisho’, kandi ngo nyamara mu rukiko rw’ibanze atarakiburanishijweho.

Mu gihe Nkundineza yari akiri kugaragaza ko we nk’umuntu ufunze kandi uzi neza ibikubiye muri dosiye ye yakwitegura akaburana mu gihe yahabwa n’urukiko, hahise hinjira umwunganizi mu mategeko mushya w’umugore yegera Nkundineza, ndetse mu kanya gato ahita asaba ko we n’umukiliya we bahabwa imyanzuro yakozwe n’impande zombi bagategura urubanza ariko bakanabaha itariki ya hafi.

Nkundineza na we yemeranyije n’uyu munyamategeko bityo umucamanza yemeza ko uru rubanza rusubitswe, rukazaburanishwa tariki 17 Kamena 2024.

Mu Rukiko rw’Ibaze rwa Nyarugenge Nkundineza yarezwe ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha no guhohotera uwatanze amakuru gusa we yaburanye ibihakana.
Ni ibyaha bivugwa ko byakozwe binyuze ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye, aho yibasiraga uwabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Miss Mutesi Jolly.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari aho yise Mutesi Jolly ’akandare’, akagome, impolie n’andi mazina amutesha agaciro.

Urukiko rwasanze Nkundineza Jean Paul yemera ko ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha yabikoze nk’umunyamakuru w’umwuga kandi bikaba atari ibihuha nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze.

Rwagaragaje ko kuba Nkundineza n’Ubushinjacyaha babyemeranyaho ko ibyo aregwa yabivuze, rusanga Ubushinjacyaha bwaragombaga kugaragaza ibiri ukuri bitandukanye n’ibyo Nkundineza yatangaje.

Urukiko rwavuze ko rusanga Nkundineza ahamwa n’impurirane mbonezabyaha ku byaha byo guhohotera uwatanze amakuru no gutukana mu ruhame maze rumuhamya icyaha cyo gutukana mu ruhame.

Icyo gihe, icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyategetse ko Nkundineza Jean Paul afungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya 1.100.000 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka