Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yaburanye ubujurire

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha kuri uyu wa kane tariki 30 Ugushyingo 2023 yaburanye Ubujurire yongera gusaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumurekura agakurikiranwa adafunzwe.

Nkundineza Jean Paul yaburanye ubujurire
Nkundineza Jean Paul yaburanye ubujurire

Nkundineza Jean Paul yajuririye icyemezo kimufunga by’agateganyo cyari cyategetswe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge tariki 6 Ugushyingo 2023, aho rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho rumusabira kuburana afunze.

Impamvu Nkundineza yatanze asaba urukiko ko yakurikiranwa adafunze ni uko afite uburwayi ariko ntiyigeze avuga ubwo aribwo, kandi ko afite umwirondoro uzwi ndetse ko yiteguye kubahiriza icyo urukiko rwamutegeka igihe yaba arekuwe agakurikiranwa adafunze.

Nkundineza yagaragarije urukiko ko nyuma y’uko akoze ikiganiro, yaje gusanga yarashyizemo amarangamutima menshi, nyuma aza gukuramo igice yabonaga cyateza ikibazo ikiganiro kimaze isaha imwe gusa kigiye ku muyboro we wa Youtube.

Ati “Nta cyo mpfa na Miss Mutesi Jolly cyari gutuma mutuka, kandi nta hantu na hamwe numva nzongera kumuvuga kuko urubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid rwarangiye”.

Kubijyane no guhagarika umwuga w’itangazamakuru nkuko yari yabivuze aburana mu rukiko rw’ibanze ko abisabwe yabikora Nkundineza yasobanuriye urukiko ko atahagarika umwuga w’itangazamakuru kuko ariwo wari umutunze n’umuryango we.

Me Ibambe Jean Paul wunganira Nkundineza mu mategeko yabwiye urukiko ko impamvu zashingiweho Nkundineza asabirwa gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo ko zidakomeye bityo ko rwasuzumana ubushishozi ubujurire bwe.

Ati “ Ibyo ubushinjacyaha bwise ibyaha, byari amakosa y’umwuga, kandi Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC rwari rwarabitanzeho umurongo, kuko rwamweretse amakosa y’umwuga yakoze hifashishijwe amahame ngengamyitwarire agenga itangazamakuru mu Rwanda.

Me Ibambe Jean Paul yibukije urukiko ko ubwo baburanaga ku ifunga n’ifungura bari basabye urukiko ko rwagira ibyo rutegeka Nkundineza yakubahiriza ariko agakurukiranwa adafunze.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyategetswe n’urukiko byubahirije amategeko, ko iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha ashobora gukurikiranwa afunzwe.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nubwo hari amabwiriza ya RMC bitakuraho ko uwakoze icyaha yagihanirwa mu butabera agakurikiranwa n’inkiko.

Hamaze kumvwa impande zombi hanzuwe ko Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kizasomwa tariki ya 7 Ukuboza 2023 Saa 14h00.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka