Umunyamakuru Hortense Munyantore wakoreye Kigali Today yitabye Imana

Hortense Munyantore, umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda yitabye Imana aguye muri Uganda.

Amakuru aturuka ku nshuti ze aravuga ko yitabye Imana nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye.

Hortense Munyantore yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus, Kigali Today na KT Radio mu Karere ka Rulindo, akaba yaherukaga gukorera RBA i Rubavu.

Hortense Munyantore yize itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye aho yarangije amasomo muri 2011 akaba yari umubyeyi w’abana batatu.

Abamuzi n’abo biganye bavuga ko yari umuntu utuje,ucisha make kandi utagiranaga ikibazo na buri wese. Icyakora akaba mu mibereho ye yarakunze guhura n’ubuzima butoroshye.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

Hortense Munyantore (hagati) kuri Radio Salus hamwe n'abanyamakuru Norbert Niyizurugero na Bertine Gikundiro
Hortense Munyantore (hagati) kuri Radio Salus hamwe n’abanyamakuru Norbert Niyizurugero na Bertine Gikundiro
Hortense Munyantore (wa kabiri ibumoso mu bahagaze) hamwe n'abanyamakuru ubwo bari barangije mu ishuri ry'itangazamakuru n'itumanaho
Hortense Munyantore (wa kabiri ibumoso mu bahagaze) hamwe n’abanyamakuru ubwo bari barangije mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho
Hortense Munyantore (wa kabiri ibumoso) na bagenzi be biganaga mu ishuri ry'itangazamakuru n'itumanaho
Hortense Munyantore (wa kabiri ibumoso) na bagenzi be biganaga mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Oh ndababaye cyane tubuze imena rwose yari umunyamahoro ,muzi mu makuru kuri radio salus nakundaga ukuntu yasomaga inkururu atuje kandi mu ijwi ryumvikana IMANA IMWAKIRE MUNDAHEMUKA YAYO

Nteziryayo G Janvier yanditse ku itariki ya: 27-07-2019  →  Musubize

Imana imwakire mubayo kdi aruhukire mu mahoro

Leo yanditse ku itariki ya: 24-07-2019  →  Musubize

Uyu munyamakuru imana imwakire mubayo

Umunt yanditse ku itariki ya: 23-07-2019  →  Musubize

Yoooo iruhuko ridashira mama.Gone too soon

Madrine yanditse ku itariki ya: 23-07-2019  →  Musubize

RIP our friend Hortense.She was too young to die.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

munyemana yanditse ku itariki ya: 23-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka