Umunyamakuru Burasa wayoboraga Rushyashya yitabye Imana

Umunyamakuru akaba yari n’Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rushyashya, Burasa Jean Gualbert, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2020, bivugwa ko azize indwara yo gucika kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko (Stroke).

Umunyamakuru Burasa Jean Gualbert yitabye Imana
Umunyamakuru Burasa Jean Gualbert yitabye Imana

Amakuru avuga ko Burasa yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akaba ari na ho yaguye.

Mu kiganiro Kigali Today igiranye na Emmanuel Mugisha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda ( RMC), yemeje ko Burasa Jean Gualbert amaze kwitaba Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Agira ati “Ni byo koko Burasa yitabye Imana, nyuma y’uko yari amaze iminsi kwa muganga muri King Faisal Hospital, urupfu rwe turumenye mu masaha make ashize”.

Mugisha yavuze ko Burasa azize uburwayi, aho yemeza ko ashobora kuba yaragize ikibazo cy’iyangirika ry’imitsi yo mu mutwe, akaba yitabye Imana nyuma yo kumubaga.

Ati “Twumvise amakuru y’uko ashobora kuba yaragize ikibazo mu mutwe bakajya kumubaga, ikibazo gifitanye isano na stroke. Ariko ntitwigeze tubona raporo yo kwa muganga, natwe ni byo twumvise abantu bavuga, ariko nta raporo nyayo ya muganga twabonye ngo tube twamenya icyo mu by’ukuri yari arwaye”.

Arongera ati “Ariko ni icyongicyo abamurwaje bashoboye kutubwira, ko bamubaze mu mutwe ko ashobora kuba yaragize ikibazo cya stroke”.

Mugisha avuga ko yamenye amakuru ye nyuma gato hasohotse amabwiriza ajyanye na gahunda ya Guma mu rugo, ku buryo bitari byoroshe kumusura aho yari arwariye, kubera ingamba zari zafashwe na Leta kugira ngo umuntu ataba yakwanduza undi Coronavirus.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Emmanuel Mugisha yatanze ubutumwa bwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, n’umuryango mugari w’itangazamakuru muri rusange, avuga ko babuze umunyamakuru wakundaga umwuga we.

Agira ati “Ndihanganisha umuryango we n’umuryango mugari w’itangazamakuru, ko dutakaje mugenzi wacu. Ko dutakaje umwe mu banyamakuru bari bamaze igihe mu itangazamakuru, barikundaga kandi barikoreraga, tuvuga ko ubugingo bwe buruhukira mu mahoro”.

Uretse kuba yari umwanditsi akaba n’umuyobozi w’Ikinyamakuru Rushyashya, Burasa yakoze mu bitangazamakuru binyuranye, harimo Ikinyamakuru Rwanda Rushya cyari icya nyirarume, Kameya André (wazize Jenoside yakorewe Abatutsi), ari na cyo cyaje guhinduka ’Rushyashya’, yakoze kuri Radio Muhabura, anakora muri Orinfor, ubu yahindutse Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Birababaje kandi biteye agahinda kubura umunyamakuru nka BURASA Jean Gualbert.Ndamwibuka atumenyesha kuri Radio Muhabura uko urugamba rwo kubohora igihugu rurimo kugenda, uko abacu barimo kwicwa bunyamaswa n’interahamwe. Umuryango we wihangane, aheza ni mu ijuru niho abagenzi bose bazahurira. Imana imwakire mu ntore zayo kandi izigame roho ye, tuzabonanire mu byishimo bidashira.

NGABO Néhémie yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

Urupfu rurarya kweli.!Waba Usize nkuru ki imusozi?.Imirimo wa koze mu isi mu (mu rwanda n.abanyarwanda),ibyo wavuze wanditse bizaguherekeze.Tuzahora tukwibuka.

UKURI yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

Nta kundi. Naruhuke imiruho amazemo imyaka. Imana imuhe iruhuko ridashira.

kalisa yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

oh! ntakundi imana yisubije ibyayo kd imuhe iruhuko ridashira

niyonzima patrick yanditse ku itariki ya: 5-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka