Umunyamabanga wa Leta mu Ntara ya Rhénanie Palatinat yasuye Polisi y’u Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2019, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yakiriye mu biro bye ku Kacyiru, Randolf Stich, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutekano w’imbere mu Ntara ya Rhénanie Palatinat yo mu Budage.

Hari kandi umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Juvenal Marizamunda. Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye mu by’umutekano cyane cyane mu bijyanye no kuzimya inkongi n’ubutabazi ndetse n’umutekano wo mu muhanda.

Minisitiri Randolf Stich n’intumwa yari ayoboye beretswe ishusho rusange y’amateka ya Polisi y’u Rwanda n’uko muri iki gihe igipolisi cy’u Rwanda gikora mu bijyanye n’amahugurwa ahabwa abapolisi, uko abapolisi bagenda boherezwa mu mirimo imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga aho bajya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye kubungabunga amahoro mu bihugu birimo umutekano mucye.

Baneretswe kandi uburyo Polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage mu kwicungira umutekano, ubuhahirane n’izindi nzego z’umutekano mu mahanga n’ibindi bitandukanye.

IGP Dan Munyuza yagaragaje ko ubufatanye ari inkingi ya mwamba mu buryo bugezweho mu mutekano aho inzego zihanahana ubumenyi zigahora ziteguye gutabara ahakenewe ituze n’umutekano.

Yagize ati: “Duha agaciro cyane imikoranire n’abaturage, bidufasha kongera imbaraga mu by’umutekano, na none kandi dukorana n’izindi nzego zaba iz’imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga.”

Polisi y’u Rwanda isanganywe ubufatanye n’intara ya Rhénanie Palatinat mu mashami atandukanye mu by’umutekano nko mu mutekano wo mu muhanda ndetse no kubungabunga ibimenyetso by’ahakorewe icyaha.

Polisi y’u Rwanda kandi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye agera kuri 40 harimo ayo yasinyanaga n’igihugu kimwe ndetse n’ayo yasinyanaga n’ibihugu bitandukanye bihuriye mu miryango itandukanye ihuza Polisi z’ibyo bihugu.

Polisi y’u Rwanda ikorana n’urubyiruko rw’abakorerabushake barenga ibihumbi 260 muri gahunda y’ubufatanye mu kwicungira umutekano, ikagira abambasaderi barwanya ibyaha bagera ku 170,000 ndetse n’amatsinda arwanya ibyaha y’abanyeshuri arenga ibihumbi bibiri, abahanzi, ibigo bitwara abagenzi, itangazamakuru ndetse n’ibigo bya Leta n’ibyigenga.

Minisitiri Randolf Stich ushinzwe Polisi mu Ntara ya Rhénanie Palatinat yashimiye u Rwanda isuku n’umutekano yarusanganye.

Yagize ati: “Iyo turi inaha mu Rwanda tuba twumva dutekanye, Umujyi wa Kigali urasukuye, ibi bigaragaza ukuntu Polisi y’u Rwanda yubatse ndetse n’inshingano igira zo gutuma buri muntu ahora atekanye.”

Yakomeje avuga ko banejejwe no kubona ishusho nziza y’igipolisi cy’u Rwanda ndetse gihabwa amahugurwa nk’urwego rufite umutekano w’u Rwanda mu nshingano. Yavuze ko imikoranire hagati ya Polisi zombi iy’u Rwanda ndetse na Polisi yo mu ntara ya Rhénanie Palatinat ari myiza aho urwego rumwe rwigira ku rundi bagakomeza kungurana ubumenyi.

Umubano wa Leta y’u Rwanda n’intara ya Rhénanie Palatinat watangiye mu mwaka w’1982.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka