Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango yahagaritswe by’agateganyo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Uwimana Fortunée, yahagaritswe by’agateganyo kubera raporo z’abagenzuzi.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Rutagengwa Gasasira Gerome, yemereye Kigalli Today ko uwo muyobozi ushinzwe gucunga umutungo w’Akarere yahagaritswe by’agateganyo iminsi 15 kubera kutarangiza neza inshingano ze.

Izo nshingano ngo zagaragajwe muri raporo zitandukanye zirimo n’iy’umugenzuzi mukuru ushinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta, n’iz’abagenzuzi basanzwe mu Karere.

Ibyo ngo byatumye ndetse Akarere ka Ruhango kitaba komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite (PAC).

Bimwe mu bitangazwa na Perezida w’Inama Njyanama ya Ruhango harimo ikimoteri rusange kidakora neza kandi Uwimana akaba atarigeze agaragaza uburyo bwiza cyabyazwa umusaruro, ibige by’inyubako z’ikigo cy’urubyiruko bituzuye neza ibindi biradindira.

Hari kandi imashini zihinga zapfuye ubusa mu Ruhango zikaba zidakoreshwa kandi ntihagaragazwe ingamba zakemura icyo kibazo.

Rutagengwa avuga ko ibyo bibazo byose byagiye biganirwaho hagati y’inzego zitandukanye, na Uwimana ariko bigaragaye ko nta gihinduka, hafatwa umwanzuro uhuriweho na Biro ya Njyanama n’iya Komite nyobozi y’Akarere ka Ruhango bahagarika by’agateganyo Uwimana Fortunée ku bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’aka karere.

Yagize ati “Mu byatumye twitaba PAC harimo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa atarabashije gutunganya inshingano ze. Tugarutse, twaricaye dufata umwanzuro wo kuba tumuhagaritse iminsi 15 kandi tumusaba kuzagaruka agaragaza ingamba nshya zo gukemura ibibazo”.

“Ashobora kugaruka agaragaza uko azabigenza tukamusubiza mu kazi, ashobora no kugaruka avuga ibindi bintu bidasubiza impamvu yahagaritswe ibyo rwose bikaba byanamuviramo kwirukanwa ku kazi”.

Ku bigenda bivugwa ko Uwimana yaba yahagaritswe kubera ibibazo afitanye n’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere n’Intara, Rutagengwa avuga ko niba koko adakorana neza n’izo nzego kubizira nta mpungenge abibonamo kuko nta mpamvu y’imikorere nk’iyo ngiyo.

Rutagengwa yibukije abayobozi ko inshingano basabwa zitagomba gusa ubuhanga buhanitse ahubwo ko zigomba ubushishozi no kwiyemeza gukora nta guca ku ruhande kuko ngo zitoroshye na gato.

Avuga ko guhagarikwa kwa Uwimana ntaho guhuriye no kurangiza gukura abakoranye na Komite y’Akarere yaherukaga kwegura igasimburwa n’iriho ubu, ahubwo ngo ibyabaye byakozwe birasanzwe ku bakozi kandi inzego zabikoze zishyira mu bikorwa gahunda za Leta zo kureba ahari ibitagenda bigakosorwa.

Icyakora Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yemeza ko imwe mu mishinga nk’uwo kubaka ikigo cy urubiruko n’indi yatangiye mu gihe Uwimana yari ataratangira akazi mu Karere ka Ruhango. Ikindi ni uko ingamba ku micungire y’iyo mishinga zifatwa na Njyanama, na komite ishinzwe imishinga, hamwe na Komite nyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere agakora ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo byemezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Hhhh! Ibya Ruhango ntibyoroshye! Mbere y’uko PAQ niki Njyanama na Komite Nyobozi bari barakoze kugira ngo ibyo bahagarikiye DES bikorwe mbere y’uko PAQ ibibona? Hakorwe ubushishozi!

Alias yanditse ku itariki ya: 28-09-2019  →  Musubize

Inkoni ikubise mukaso uyirenza urugo ibyo yakoreye abandi bimugarutseho,so tujye dukora akazi twirinde gukora abantu kandi mubuzima tujye tubana nabantu Bose amahoro.

Kwangana ntacyo bimara,jyewe ndasenga kano karere nzajya ngatura yezu nkuko ahatuye,uyu mugore agira amatiku atarayo umuyobozi wagirango yaragiye inka,bye.

Alias yanditse ku itariki ya: 27-09-2019  →  Musubize

Raporo y’umugenzuzi mukuru irahari aho kugendera ku magambo inzego zibishinzwe zizayisome neza ukuri kuzagaragara harimo ibibazo bitari ibyanditse hano nkuko twabikurikiranye igihe Akarere ka Ruhango kitabaga PAC harimo expropriation ,imishinga yadimdiye y ibiraro,ya IDPs,kudakoresha amafr ya VUP kandi abaturage bakeneye akazi

titi yanditse ku itariki ya: 27-09-2019  →  Musubize

Ark narumiwe gitifu se ko ataba muri komite nyobozi ahagarikwa nanjyanama ate ? Nta ushinzwe abakozi bagira cg ntazi gutandukanya umwanya utoterwa nu piganirwa Ruhango namanyanga yabo bazumirwa

Xy yanditse ku itariki ya: 27-09-2019  →  Musubize

reka uriyamugore umwaka namaze nkorera muruhango nabonaga ntacyo amariye akarere.nabonye.ntacyo yitaho gitifu umushinga uba mukarere ke ukarangira atahageze mugihe abandi bagitifu bakurikirana bakagera kuri terrain 3mucyumweru nimushaka mumu kimbize ntacyo amaze

sasa yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

Ariko ibi basobanura ntabwo aribyo ! Ikigaragara hari indi mpamvu ihari. Gusa ntabwo nahamya niba ari umwere cg atariwe ariko ntabwo gitifu wenyine ariwe babwira ngo hagarara kugeza igihe uzaza ufite ingamba zo gukemura ibibazo by’imishinga yadindiye mu karere kuko si we Karere wenyine. Umuntu yakwibaza uti kuki se Njyanama yo itabibazwa Mayor cg VM cg abandi bateknisiye. Ahubwo twagombye kuba tumushinja tuti twafashe ingamba izi n’izi none ntiyazishyize mu bikorwa cg yarazibangamiye ukurikije inshingano ze. Naho kuba iyi mishinga ifite ibibazo byo ntawe utabibazwa muri bose. Gusa nta kujenjeka igihe cyose haba hari ushimishijwe n’idindira ry’iterambere. Gusa abantu bajye birinda kubihirikira ku bandi ’bouc emissaire’

Rene yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka