Umunyamabanga Mukuru wa FPR Wellars Gasamagera yagiriye uruzinduko mu Bushinwa

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Wellars Gasamagera, tariki 29 Mutarama 2024 yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bushinwa, ku butumire bw’ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu, rya Communist Party of China (CPC).

Hon. Gasamagera Wellars yakiriwe mu Bushinwa
Hon. Gasamagera Wellars yakiriwe mu Bushinwa

Umuryango RPF-Inkotanyi ubinyujije ku rubuga rwa X, batangaje ko uruzinduko rw’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, yagiriye mu Bushinwa rugamije gutsura umubano hagati y’amashyaka yombi.

Muri uru ruzinduko rwe, Hon Gasamagera yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu Ishyaka CPC, asura ishuri ry’iri shyaka n’ibigo birimo Huawei Technologies, Alibaba ndetse n’indi mishinga y’iterambere ritangiza ibidukikije.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku iterambere ry’abaturage babyo, ririmo ibikorwa n’inkunga zitandukanye zatanzwe n’igihugu cy’u Bushinwa, bikubiye mu masezerano ibihugu byombi bifitanye.

Mu mwaka wa 2018, u Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano 15 y’ubufatanye, nyuma y’uruzinduko rwa Prezida w’icyo gihugu, Xi Jinping yagiriye mu Rwanda.

Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ibiganiro
Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ibiganiro

Ayo masezerano ari mu rwego rw’ubucuruzi, ishoramari, ingendo zo mu kirere, urwego rw’ubuzima n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ku ruhande rw’u Rwanda, hari abacuruzi boherezayo ikawa n’icyayi, hari aboherezayo ibikomoka ku matungo nk’impu ndetse n’amabuye y’agaciro, ariko bakanatumizayo ibicuruzwa bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka