Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, yasobanuye uko umusanzu utangwa

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Wellars Gasamagera yasobanuye ko amakuru y’ibihuha avugwa ko hari abanyamuryango ba RPF Inkotanyi basabwa amafaranga y’umusanzu ku gahato atari ukuri kuko umuryango ugira amahame ugenderaho.

Hon. Gasamagera Wellars
Hon. Gasamagera Wellars

Mu butumwa bwatambutse ku rubuga rwa X rw’umuryango RPF Inkotanyi Gasamagera Wellars yasobanuye ko nta munyamuryango ukwiye gusabwa amafaranga ku gahato kuko mu mahame ya FPR iryo tegeko ntaririmo.

Ati “Amahame tugenderaho nk’umuryango FPR Inkotanyi nuko umuntu atanga umusanzu we akawutanga ku bushake bwe, akawutanga mu bushobozi bwe, nta kwiniga, nta kwihambira, nta guhanyanyaza nta gushakisha hirya no hino, buri muntu atanga uko yifite ariko atiyicishije inzara cyangwa ngo yikeneshe ni kubushake no mu bushobozi bwe.”

Gasamagera avuga ko amakuru avugwa ko hari abakwa icyacumi, cyanga indi ngano y’amafaranga atari byo kuko nyuma yo kumva ibyo bivugwa ko atari ukuri Umuryango RPF Inkotanyi wahagurukije amatsinda y’abantu batandukanye bazenguruka mu gihugu cyose kureba niba ibyo bintu bivugwa byarakozwe koko kugira ngo bikosorwe.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, asobanura uburyo umusanzu utangwa, yagize ati, "Umusanzu utangwa ku bushake no mu bushobozi bw’umuntu, ibivugwa by’icya cumi cyangwa mirongo ingahe ku ijana ntabwo ari byo."

Gasamagera avuga ko n’ababa baratanze ayo mafaranga bidaturutse ku bushake bwabo bagomba kuyasubizwa.

Ati “Ndagira ngo nongere nkangurire abantu ntihazagire umuntu uhohoterwa muri ubwo buryo ntihazagire umuntu wakwa ibyo adafite atishakiye we ku giti cye.”

Gasamagera avuga ko umuntu agomba gutanga icyo yiyemeje kandi ashobora kubona akurikije ubushobozi bwe, asanga biramutse bikozwe gutyo byaba bigayitse kandi bisuzuguritse igihe abanyamuryango bavuga ko bahatiwe gutanga umusanzu.

Ati “Umusanzu utangwa ku bushake no ku bushobozi bw’umuntu ntabwo ari agahato."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka