Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth azasura u Rwanda kuva ejo

Kuva tariki 24 kugeza 28 Mutarama 2012, umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Kamalesh Sharma, azagirira uruzinduko mu Rwanda.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Kamalesh Sharma azagirana ibiganiro na Perezida wa Repulika, Paul Kagame, anitabire umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda iri i Butare, umuhango uzaba ku itariki 27/01/2012. Muri uwo muhango, Sharma azahabwa impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (honorary doctorate).

Kamalesh Sharma ari mu ruzinduko rw’iminsi icyenda muri Afurika, akazasura ibihugu bitatu aribyo, u Rwanda, Malawi na Ethiopiya. Bimwe mu bizibandwaho muri uru ruzinduko harimo kuganira n’abayobozi b’ibi bihugu ibijyanye n’iterambere ry’umuryango wa Commonwealth. Uru rugendo yaruhereye muri Mali aho aje mu Rwanda aturutse.

Azaganira kandi n’abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abikorera mu rwego rwo kurebera hamwe aho ibihugu byabo bigeze haba mu bukungu, politiki n’imibereho y’abaturage n’uruhare rw’umuryango mugari wa Commonwealth muri iyo nzira y’amajyambere.

Biteganijwe ko nava mu Rwanda tariki 28 azerekeza Addis Ababa muri Ethiopiya, aho azitabira inama y’Afurika Yunze Ubumwe.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka