Umuntu ushyigikiye abahekuye u Rwanda ntituzamwihanganira - Ambasaderi Karega

Ambasaderi Vincent Karega, avuga ko u Rwanda rudahanganye na Congo ahubwo ruhanganye n’ubuyobozi bwayo bubi, bushyigikiye interahamwe zasize zihekuye Abanyarwanda, bukaziha intwaro ngo zisubukure umugambi wazo, u Rwanda rukaba rutazabyihanganira ahubwo ruzarwanya ubwo buyobozi.

Ba Rushingwangerero ikiciro cya kabiri bo mu Ntara y'Iburasirazuba
Ba Rushingwangerero ikiciro cya kabiri bo mu Ntara y’Iburasirazuba

Yabitangaje ku Kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2023, ubwo yaganirizaga ba Rushingwangerero ikiciro cya kabiri bo mu Ntara y’Iburasirazuba, ku miterere y’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), n’uruhare rw’Abanyarwanda mu kumenya no kugaragaza ukuri.

Yavuze ko gukunda Igihugu no kucyitangira, byaba ngombwa ukakimenera amaraso bikwiye kuba ibya buri Munyarwanda.

Yagize ati “Gukunda u Rwanda, kurwitangira byaba ngombwa ukanarumenera amaraso, ni ibya buri Munyarwanda wese.”

Yavuze ko u Rwanda nta kibazo rufitanye na Congo, uretse ubuyobozi bwayo bubi bushyigikiye abasize bahekuye u Rwanda, bukazitera inkunga yo gusoza umugambi wabo mubisha. Yavuze ko uwo muyobozi atazihaganirwa ahubwo azarwanywa.

Ati “Umuntu wese ushyigikiye interahamwe zishe abacu, zatumye u Rwanda ruba urwa mbere ku Isi rufite impunzi, uziha intwaro cyangwa imbaraga zatuma bagaruka kurwanya u Rwanda, ntituzamwihanganira, tuzamurwanya.”

Urubyiruko rwasabwe gukoresha imbuga nkoranyambaga rugahangana n’abatuka u Rwanda, ndetse n’abarusiga isura mbi.

Yagize ati “Abanyekongo baradutuka, ntabwo dukwiye kurebera. Urubyiruko rwacu na rwo niruhaguruke rurwanirire Igihugu cyacu. Ku mbuga nkoranyambaga birirwa batubeshyera, dukwiye kubavuguruza.”

Yavuze ko Abanyarwanda badahanganye n’abanyekongo kuko bashyingiranywe abandi bagahana inka, ahubwo Abanyarwanda bahanganye n’ubuyobozi bubi.

Amb. Vincent Karega
Amb. Vincent Karega

Amb Karega yavuze ko bimwe mu bibazo u Rwanda ruhura nabyo biterwa ahanini n’abadashimishwa n’iterambere rumaze kugeraho.

Yongeraho ko abazungu bakunda rwa Rwanda rwacitsemo ibice na Afurika y’imiborogo, ari nayo mpamvu bakunze guteranya Abanyafurika.

Yavuze ko ibibazo byose u Rwanda ruzabikizwa no kwiteza imbere, guharanira kwigira mu mutekano, mu biribwa no mu bindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka