Umunsi wahariwe Ubwitange n’Ubukorerabushake wizihijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Gicumbi

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille yibukije Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu Karere ka Gicumbi ko ejo hazaza h’Igihugu ari bo hashingiyeho, bityo ko rugomba gusigasira ibyagezweho no kubyubakiraho rukagiteza imbere. Yanabibukije ko bagomba kurangwa no gukunda Igihugu ndetse no kugira imyitwarire myiza.

Guverineri kandi yashimiye Urubyiruko rw’Abakorerabushake ba Karere ka Gicumbi ku bikorwa by’indashyikirwa rwakoze biteza imbere aka Karere.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE Munezero Clarisse, yavuze ko kwizihiza Umunsi w’ubwitange n’ubukorerabushake ari umwanya mwiza wo kongera kuzirikana, gutekereza no gushimira abakorerabushake batandukanye bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’igihugu.

Yongeyeho ko n’ubwo ubukoloni bwashenye indangagaciro z’umuco bikatuviramo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo mu bwitange ni ho hongera kugaragaramo indangagaciro y’ubumwe, ubufatanye, urukundo, gukorera ku gihe, kugira intego, n’Umurimo unoze.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE Munezero Clarisse
Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE Munezero Clarisse

Ati: “Ku muntu ukorera ubushake, nta gihembo kiruta kubona uwari ubabaye yishimye, anyuzwe n’imirimo myiza wamukoreye. Mu bikorwa mwakoze, mwubakiye abatishoboye amazu, uturima tw’igikoni; by’umwihariko mwatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, igihugu cyirabibona kandi kirabashimira.”

Mu kwizihiza uyu munsi, habaye ibikorwa binyuranye birimo kuremera utishoboye wahawe amabati 40 ndetse n’intama ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka