Umunsi w’intwari w’uyu mwaka uzahuzwa na gahunda ya "Ndi Umunyarwanda"
Urwego rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe (CHENO), ruratangaza ko umunsi w’intwari w’uyu mwaka uzizihizwa tariki 1/2/2014 uzahuzwa na gahunda ya "Ndi Umunyarwanda," mu rwego rwo gukomeza kwimakaza Ubunyarwanda mu bantu.
"Ndi Umunyarwanda: Inkingi y’Ubutwari" niyo nsanganyamatsiko izaherekeza uyu munsi ngarukamwaka, nyuma y’icyumweru cy’ubutwari kizatangira tariki 23-31/2/2014, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga wa CHENO, Ignatius Kamali Karegeya.

Yagize ati: "Umunsi w’intwali ishingiro ryawo, icyifuzo tugira, ikifuzo leta y’u Rwanda igira ni uko Abanyarwanda bamenya iki gikorwa kibamariye nk’Abanyarwanda ibihe Abanyarwanda baciyemo bitandukanye.
Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 21/1/2014, cyari kigamije gutegura no kumenyekanisha uyu munsi wahoze uba mu kwezi kwa Cumi buri mwaka.
"Tukifuza ko rero ko nta kundi byamenyekana kereka binyuze mu biganiro nk’iki ngiki twakoze, ibiganiro bizatangwa mu mashuri, ibiganiro bizatangwa mu bigo bya leta, ibiganiro bizatangwa mu nzego z’abikorera, ibiganiro bizatangwa ku rwego rw’umudugudu. Ibyo biganiro rero biba birimo ubu butumwa bushingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka."

Ku ruhande rwa Tom Ndahiro, impuguke mu mateka y’u Rwanda akaba n’umwe mu bagize uru rwego, yatangaje ko imbaraga z’iki cyumweru zigomba kugera ku baturage, bakabishishikarizwa kugira ngo babashe kubyumva.
Ati "Tuzibanda rwose kugeza ku Banyarwanda benshi bishoboka ariko ikibageraho ni ubwo butumwa bwa "Ndi Umunyarwanda" nk’uko musanzwe mubuzi bumaze igihe bugezwa ku Banyarwanda. Aho niho ingufu ziri kushyirwa kugira ngo bugere ku bantu benshi bishoboka.
Kandi bagerwho n’ubwo butumwa bubakangurira cyangwa se bwongera kubibutsa ko u Rwanda rwgizwe n’intwari zarwo kandi ko u Rwanda rwari rugiye gusenywa nanone n’Abanyarwanda b’imitima mibi kandi b’ibigwari."
Abanyarwanda bagasabwa kugira uruhare mu kugeza amazina y’abo bemera ko ari intwali, kugira ngo izo dosiye zabo zikomeze zinononsorwe.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Birakwiye ko Abanyarda cyane cyane urubyiruko twigira ku mateka y’Intwari zacu, ngo turusheho kurusigasira. " Abakurambere b’Intwari, bitanze batizigama, Baraguhanga uvamo ubukombe, Utsinda ubukoroni na mpatse ibihugu byayogoje Afruka yose none uraganje mu bwigenge, tubukomeereho uko turi twese."
uyu mwaka hakagombye kurebwa gahunda byinshi leta ihuriramo n’abaturage maze hagacengezwamo gahunda ya NDI UMUNYARWANDA kandi yazagera kuri benshi
aha ubu si ukuvanga amasaka n’amasakaramentu: ubutwari n’ubunyarwanda, kwibuka nabyo turabivanga na ndi umunyarwanda ..... bimaze kuba meranje ya byose mba ndoga Rudahigwa!
ndi umunyarwanda ni nk’umuti ugomba gukwira mumubiri wose kugira ukore neza ugarure imbaraga z’umubiri n’umuntu, na ndi umunyarwanda nuko imeze rero n’umutima w’igihugu ugomba gukoresha ahantu hose kugira hagire ikigerwaho, ndabashyigikiye cyane, cyeretse hadashoboka ndi umunyarwanda ikwire hose