Umunsi w’ibiribwa wizihijwe bamwe mu baturage bataka amapfa

Abanyarwanda bizihije umunsi w’ibiribwa mu gihe hirya no hino mu Rwanda havugwa ikibazo cy’amapfa yatumye ibiciro by’ibiribwa ku masoko bizamuka.

Kuvomerera imyaka ngo biri mu bizahangana n'imihindagurikire y'ikirere
Kuvomerera imyaka ngo biri mu bizahangana n’imihindagurikire y’ikirere

Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho n’abaturage ubwo hizihizwaga umunsi w’ibiribwa ku isi, i Gishamvu mu Karere ka Huye, tariki 20 Ukwakira 2016.

Abanyagishamvu bavuga ko uwo munsi ubasanze mu mu mapfa yatewe n’izuba ryavuye igihe kirekire rigatuma ibiribwa bidatanga umusaruro.

Bahamya ko ibiciro by’ibiribwa bitandukanye byazamutse kuburyo atari buri wese wabona amafaranga yo kubigura; nkuko Ayinkamiye abisobanura.

Agira ati “Mironko y’ibishyimbo igura angana n’umubyizi w’umuhinzi, 800 cyangwa 700. Ntibyoroshye.”

Mugenzi we witwa Innocent Ruberandinda agira ati “Dore nk’ubu ibishyimbo byapfuye kandi twarahinze. Keretse tubonye amamashini yuhira n’i Musozi.”

Kwizihiza umunsi wahariwe ibiribwa abana bagaburiwe indyo yuzuye
Kwizihiza umunsi wahariwe ibiribwa abana bagaburiwe indyo yuzuye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi, Fulgence Nsengiyumva yabwiye abanyagishamvu ko kurwanya inzara iterwa n’amapfa bishoboka.

Yabwiye abahinzi gushyira imirwanyasuri mu mirima yabo kugira ngo igihe imvura yabaye nyinshi itangiza imyaka. N’igihe amapfa yateye bakavomerera kugira ngo babone ibyo kurya.

Yunzemo ati “Inzara iterwa n’amapfa dushobora kuyirinda. Twese duhagurukire rimwe, dukurikize inama duhabwa n’impuguke.”

Akomeza avuga ko kuri ubu ku isi yose abantu barenga miriyoni 800 badafite ibyo kurya bihagije. Muri bo hakaba harimo n’Abanyarwanda. Ikindi ngo ni uko 80% by’ibibazo by’inzara ku isi biterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Attaher Maiga, umuyobozi w’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) mu Rwanda yabwiye abahinzi ko hagomba kubaho impinduka mu mihingire yabo kugira ngo bahanga n’imihindagurikire y’ikirere.

Habaye n'ubusabane basangira ibigori
Habaye n’ubusabane basangira ibigori

Ikindi ngo ni uko hagomba kubaho kurwanya ubukene n’inzara mu bahinzi bato kugira ngo abantu badakomeza kugerwaho n’ingaruka zikomeye kurusha iziboneka uyu munsi ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’ibiribwa ku isi, abaturage bo mu murenge wa Gishamvu bifatanyije n’abayobozi batandukanye bacukura imirwanyasuri.

Batunganyije kandi uturima tw’igikoni banatera ibigori mu gishanga cya Murori, babyihira hifashishijwe imashini zabigenewe. Kuri uwo munsi kandi abakene 19 bagabiwe inka.

Abahinga mu gishanga cya Murori bo ntibazagorwa no guhinga mu gihe cy’izuba kuko icyo gishanga cyatunganyijwe ndetse bakazanabaha imashini zuhira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka