Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo (Amafoto)

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ibinyujije kuri Twitter, yifurije umunsi mwiza ababyeyi b’abagabo. Umunsi wahariwe kuzirikana ababyeyi b’abagabo wizihijwe hirya no hino ku isi kuri uyu wa 21 Kamena 2020.

Ubutumwa bwa MIGEPROF buragira buti “Umunsi mwiza w’abapapa ku babyeyi bose b’abagabo! Turashimira uruhare ntagereranywa rwabo mu guha abana uburere buboneye.”

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti “Mu gihe twizihiza uyu munsi, turongera gukangurira abagabo/abahungu gukomeza kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”

Aya mafoto Kigali Today yabahitiyemo agaragaza ko umubyeyi w’umugabo ari umuntu w’ingenzi mu muryango.

Agaragaza kandi ko inshingano zo kwita ku bagize umuryango zitareba abagore gusa, ndetse akagaragaza agaciro n’urukundo abagize umuryango baha umubyeyi w’umugabo utaratereranye umuryango we.

Ibitekerezo   ( 3 )

kuba arumunsiwababyeyi ni bibujijwe kwambara agapfukamunwa

alias yanditse ku itariki ya: 24-06-2020  →  Musubize

Umunsi wabaye hatubahirizwa amabwiriza ya covid19 , ko mbona ntagamfukamunwa bambaye

Tom yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Abagabo bose ahobari bagubwe neze kububurere bwiza badutoje

Ndayishimiye Vedaste yanditse ku itariki ya: 21-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka