Umumotari yemerewe gufata no gukuraho umugenzi ahabonetse hose hadashobora guteza umutekano muke - Police

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), buratangaza ko umumotari yemerewe gufata cyangwa gukura umugenzi kuri moto aho ari hose hadashobora kubangamira urujya n’uruza mu muhanda.

Abamotari bavuga ko bahanwa iyo bafatiye abagenzi cyangwa bakabakuriraho ahantu hatari muri parikingi
Abamotari bavuga ko bahanwa iyo bafatiye abagenzi cyangwa bakabakuriraho ahantu hatari muri parikingi

Polisi ivuga ko ahantu hose umumotari ashobora kubona ko hadashobora kubangamira abandi bakoresha umuhanda, yemerewe kuhafata cyangwa gukuraho umugenzi, igihe cyose abona nta bibazo bindi ashobora guteza.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko umumotari afite uburenganzira bwo gufata umugenzi no kumukuraho ahantu hose abona hadashobora kubangamira abantu bose bakoresha umuhanda.

Ati “Ntabwo yemerewe kugira ngo ahagarare mu marembo ya gare ayifunge cyangwa se afunge isoko, ariko ahantu abona ko nta kibazo hateje, yemerewe gufata umuntu akanamukuraho nta kibazo, ariko hari ahantu hari ibyapa bibabuza kuhahagarara, aho ntabwo akwiye kugenda ngo ajye kuhahagarara.”

Polisi ivuga ko umumotari yemerewe gukura cyangwa gufata umugenzi aho abonye hose hadashobora kubangamira urujya n'uruza rw'umuhanda
Polisi ivuga ko umumotari yemerewe gukura cyangwa gufata umugenzi aho abonye hose hadashobora kubangamira urujya n’uruza rw’umuhanda

Arongera ati “Ntabwo umuntu azagenda ngo ahagarare mu marembo afunge imodoka, azibuze gusohoka cyangwa kwinjira ngo avuge ngo baramwandikiye, nawe kandi abibona ko yamaze guteza ikibazo, ariko nagenda agahagarara aho ahagarara agafata umuntu akagenda, hatabujijwe, hatari ibyapa, nta kibazo, baremerewe rwose gufata abagenzi no kubakuraho, apfa kuba abona nawe ko aho hantu ahagaze hadateje ikibazo kijyanye n’umutekano wo mu muhanda.”

Ibyo Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ivuga, ntabwo ibihurizaho n’abamotari by’umwihariko abakorera mu Mujyi wa Kigali, kuko bavuga ko babuzwa gufata cyangwa gukuriraho umugenzi ahantu hatari muri parikingi bagenewe, kuko iyo babikoze bisanga bahanwe.

Umwe muri bo ati “Ugasanga bakwandikiye bataguhagaritse, ariko kubera ko bakunyuzeho aho ukuriyeho umugenzi, kuko umugenzi niba akubwiye ngo nsiga aha ngaha, parikingi ni nkeya, hari igihe usanga yuzuye, niyo uhagaze inyuma yayo barakwandikira, hari igihe mu cyumweru ushobora kwandikirwa nk’inshuro enye cyangwa eshanu.”

Ibyo Police ivuga ntabwo ibihurizaho n'abamotari by'umwihariko abakorera mu Mujyi wa Kigali
Ibyo Police ivuga ntabwo ibihurizaho n’abamotari by’umwihariko abakorera mu Mujyi wa Kigali

Undi ati “Ukuraho umugenzi gutya, umukuriyeho ahantu hasanzwe ukabona barakwandikiye, kandi umukuyeho ugahita wikomereza, nta nakubwire ngo ndakwandikiye, ahubwo wataha ukabona bashyizeho amande y’uko bakwandikiye ngo wari uhagaze nabi, kandi ari umugenzi wakuragaho.”

Mugenzi we ati “Ariko wibaze ko ubona umupolisi, wari utwaye umugenzi umugejeje aho agiye, wamubona ugahita wiruka ukagenda utamwishyuje, kugira ngo batakwandikira, urumva ko bidutera imbogamizi byavamo no kuba wakwiruka n’igihunga ukaba wakora n’impanuka.”

Ku kibazo cya parikingi z’abamotari zikiri nke mu Mujyi wa Kigali, Umuyobozi wawo Samuel Dusengiyumva, aheruka gutangaza ko hari ikirimo gukorwa mu rwego rwo kurushaho kuborohereza.

Mu Mujyi wa Kigali habarirwa abamotari barenga ibihumbi 20 bibumbiye muri Koperative 5
Mu Mujyi wa Kigali habarirwa abamotari barenga ibihumbi 20 bibumbiye muri Koperative 5

Yagize ati “Urebye uburyo abamotari bagiye biyongera, ntabwo byajyanye n’uburyo bwo kubaka parikingi, ubu ngubu tumaze kubaka umunani, turifuza kubaka izindi eshanu muri uyu mwaka, ariko tuzakomeza no kuzongera, no gushyira ubufatanye hagati yacu n’abafite inyubako zinjiramo abantu benshi, ku buryo umumotari ashobora kubona ahantu hatekanye ashobora guparika.”

Mu Mujyi wa Kigali habarirwa abamotari barenga ibihumbi 20, bibumbiye muri koperative eshanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka