Umumotari wagaragaye ahetse umugore na we ahetse umwana akurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri

Nyuma y’ifoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umubyeyi wari kuri moto ahetse umwana anagana, umumotari wari umuhetse ubu ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake.

Benshi mu babonye iyi foto banenze uyu mugore ariko cyane cyane umumotari wemeye gutwara abantu babiri kuri moto hamwe n'imizigo (Ifoto: Social Media)
Benshi mu babonye iyi foto banenze uyu mugore ariko cyane cyane umumotari wemeye gutwara abantu babiri kuri moto hamwe n’imizigo (Ifoto: Social Media)

Uyu mumotari witwa Vedaste Nzayisenga ukorera mu Karere ka Huye, yivugira ko uriya mubyeyi yamukuye muri Gare ya Huye ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021, mu masaa kumi za nimugoroba, amujyanye mu Murenge wa Gishamvu.

Ngo yamusabye guheka umwana neza, maze amushyira kuri moto hamwe n’ivarisi yari afite. Bageze ahitwa ku Mukoni bahagaritswe n’ababyeyi basabye nyina w’umwana guheka neza, nuko bakomeza urugendo.

Yaje gutungurwa n’uko ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021 yabonye ubutumwa bwa Polisi bumusaba kwishyura amande y’amafaranga ibihumbi 45 bijyanye n’ikosa ryo gutwara abantu barenze umwe kuri moto hamwe n’ibintu, hanyuma n’ikinyabiziga cye na we ubwe barafungwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, avuga ko naramuka ahamwe n’icyaha akurikiranyweho ubu cy’ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 118 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, azahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko na none kitarenze amezi atandatu, cyangwa amande y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 ariko na none atarenze miliyoni.

Umumotari yarafashwe mu gihe umugore na we agishakishwa
Umumotari yarafashwe mu gihe umugore na we agishakishwa

Agira ati "N’uriya mubyeyi turi kumushakisha, kandi mu minsi mikeya turaba twamubonye. Na we kimwe n’umumotari akurikiranyweho kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake, kandi nahamwa n’icyaha na we azahanishwa biriya bihano byo mu ngingo ya 118."

SP Kanamugire asaba n’abandi bamotari kwitwararika bakareka kurenga ku mategeko yo mu muhanda nkana, batwara abantu n’ibintu, cyangwa batwara ababyeyi bahetse abana.

Agira ati "Ubundi moto igendaho abantu babiri, ari na bo moto iba yarafatiye ubwishingizi. Iyo umumotari atwaye umubyeyi uhetse umwana baba babaye batatu."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ningombwa kubahiriza amategeko yo mu muhanda ariko se umubyeyi afite umwana urembye nta modoka hafi aho yabyitwaramo ate?

Saidi yanditse ku itariki ya: 20-06-2021  →  Musubize

Mboneyeho kunenga bamwe mubabyeyi baheka abana babanaganitse harya buriya bababoss bacu bashinzwe uburenganzira bwabana ziriyampetso zimeze nkamarette ntacyo bazazivugaho?
Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 20-06-2021  →  Musubize

Njye ndumva hahanwa nyina w’umwana kuko umurusha impuhwe z’umwana aba ashaka kumwirira

Tina yanditse ku itariki ya: 19-06-2021  →  Musubize

Njye ndumva hahanwa nyina w’umwana kuko umurusha impuhwe z’umwana aba ashaka kumwirira

Tina yanditse ku itariki ya: 19-06-2021  →  Musubize

nutwite ntakagende kuri moto. Kuko na bo baba barenze umubare.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka