Umukuru w’Igihugu arasura Intara y’Iburengerazuba
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yageze mu Karere ka Rusizi, muri gahunda y’ingendo arimo zo gusura abaturage, akaba yaganiriye n’abavuga rikumvikana bo muri ako karere.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, Umukuru w’Igihugu arasura abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke muri iyo Ntara, akaza kuganira nabo ku iterambere bagezeho ndetse n’imbogamizi bahura na zo, hagamijwe gushaka ibisubizo ngo bihute mu iterambere.
Nyuma y’Akarere ka Nyamasheke, Umukuru w’Igihugu azakomereza urgendo rwe mu Karere ka Karongi, kuri iki Cyumweru.
Urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, rwanditse ko kuri uwo mugoroba, mu Karere ra Rusizi Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi bagera kuri 400, bo mu ntara y’Iburengerazuba haganirwa ku cyakorwa kugira ngo aka gace karusheho kwaguka vuba mu bucuruzi no mu bukerarugendo.

Ubwo yari mu ngendo mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Ruhango na Nyamagabe, Perezida Kagame yaganiriye n’abaturage ku byagezweho mu byo yabasezeranyije n’ibitaragerwaho kubera ubushobozi buke bw’igihugu, ndetse ibibazo abaturage bamugezagaho abiha umurongo, ari nako ahwitura abayobozi baho.
Abaturage bishimiye uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu, kuko hari byinshi mu bibazo byari bimaze igihe kirekire bibabangamiye byahawe umurongo wo kubikemura, ariko uretse ibibazo banamugaragarije akanyamuneza bafite kubera intambwe bagezeho mu mibereho myiza.

Ohereza igitekerezo
|
Murakoze cyane Nyakubahwa Paul Kagame.
Mutubwirire Minister wa Infrastructures akemure ikibazo cy’umuhanda MUHANGA-KARONGI kuko urarutwa n’utariho.Warangiritse cyane ku buryo kuwugendamo ari I ibibazo.