Umukuru w’Igihugu ararahira kuri iki Cyumweru: Ibisobanuro by’indahiro ye n’ibirango ahabwa

Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 ni umunsi w’amateka ku Rwanda n’Abanyarwanda kuko aribwo Perezida Paul Kagame arahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.

Ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda tariki 18 Kanama 2017
Ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda tariki 18 Kanama 2017

Ni nyuma y’uko agiriwe icyizere n’Abanyarwanda bakamuhundagazaho amajwi mu matora yabaye tariki 14 na 15 Nyakanga 2024 akayatsinda n’amajwi 99.18%, atsinze abo bari bahatanye barimo Dr. Frank Habineza w’ishyaka DGPR hamwe na Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga kuri uwo mwanya.

Ni ku nshuro ya kane Perezida Paul Kagame atorewe kuyobora u Rwanda kuko yatowe bwa mbere n’abaturage mu 2003, ayobora manda y’imyaka irindwi yarangiye mu 2010. Yongeye gutorwa muri manda y’imyaka irindwi yagejeje mu 2017, yongera kugirirwa icyizere n’abaturage bamutorera indi manda y’iyo myaka yagejeje mu 2024, aho hose akaba yaragiye akora indahiro mu muhango wabaga witabiriwe n’Abanyarwanda hamwe n’inshuti z’u Rwanda.

Bimwe mu by’ingenzi biba bikubiye mu ndahiro ya Perezida wa Repubulika, birimo kudahemukira Repubulika y’u Rwanda, gukurikiza Itegeko Nshinga n’andi mategeko, kurengera Itegeko Nshinga, hamwe no gushimangira Ubumwe bw’Abanyarwanda nta vangura iryo ari ryo ryose.

Ubwo aheruka kurahirira kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2017, Perezida Paul Kagame yarahijwe na Prof. Sam Rugege wari Perezida w’urukiko rw’Ikirenga icyo gihe.

Mu kiganiro yagiranye na RBA tariki 09 Kanama 2024, Prof. Sam Rugege yavuze ko umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika ufite igisobanuro gikomeye.

Yagize ati “Uwo muhango ufite igisobanuro cy’uko umuyobozi yaba Perezida wa Repubulika yaba abandi bayobozi bakuru kugera ku bayobozi b’inzego z’ibanze, itegeko riteganya ko bagomba kurahira mbere yo gutangira imirimo yabo, ikigamijwe ni uko urahira agomba kugaragaza ko yumva neza uburemere bw’inshingano ahawe, kandi agasezeranya Abanyarwanda ko izo nshingano azazisohoza neza, azakorana umurava kugira ngo azigereho anazirenze.”

Nubwo mu Rwanda bidakorwa ariko usanga mu bihugu byinshi umukuru w’Igihugu arahira afashe ku gitabo kirimo Korowani (Qur’an) ku bafite imyemerere ishingiye ku idini ya Islam na Biliya ku bo imyemerere yabo yemera Kirisitu (Christ).

Prof Rugege avuga ko impamvu mu Rwanda bidakorwa ari uko nta tegeko ribisaba.

Ati “Icya mbere ntabwo bisabwa n’itegeko, Igihugu cy’u Rwanda ntabwo gishingiye ku idini, ni Leta idashingiye ku myemerere y’idini iryo ari ryo ryose. Nubwo amadini yemewe, nta dini rifite uburemere bwo kuba ryayobora imikorere y’Igihugu.”

Nyuma yo kurahira k’Umukuru w’Igihugu ahita ahabwa ibirango by’Igihugu birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry’Igihugu, Ikirangantego hamwe n’Inkota n’Ingabo, hagamijwe kumugaragariza inshingano ze.

Guhabwa Itegeko Nshinga bisobanura ko ari ryo risumba ayandi mu gihugu, kandi ko buri wese aba agomba kurikurikiza harimo na Perezida nubwo aba ari we muyobozi mukuru w’Igihugu, ariko aba agomba gukurikiza ibyo ritegeka, kuko itegeko rivuga ko igikorwa cyose kinyuranyije n’Itegeko Nshinga nta gaciro kiba gifite.

Ibendera ry’Igihugu ahabwa ni ikimenyetso cy’Igihugu, aho agiye hose akarihabona biba bivuze ko Igihugu gihari, bikaba ari ikimenyetso gihuza abenegihugu kikabatera ishema, bikaba bihuje n’intego y’Igihugu yo kugira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ikirangantego ahabwa ni ikimenyetso cy’ingenzi ku gihugu, cyane cyane ku mikoranire n’ibindi bihugu, kuko kiba kigomba gushyirwa ku nyandiko n’impapuro bahererekanya, kikaba n’ikimenyetso kigaragaza ko inyandiko kiriho yemewe mu gihugu kubera ko iba ivuye mu buyobozi bwemewe na Leta.

Inkota n’Ingabo bihabwa umukuru w’Igihugu iyo amaze kurahira bijyanye no gusigasira amahoro no guharanira ubusugire bw’Igihugu, bikagaragarira abenegihugu ko ari we mugaba w’ikirenga ushinzwe ubusugire bw’Igihugu no kukirinda.

Biteganyijwe ko umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame ubera kuri Stade Amahoro ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 ukitabirwa n’abayobozi bakuru b’Ibihugu bitandukanye, abayobozi ba za Guverinoma, n’abandi bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi Ndahiro, n’Igihango Prezida Kagame azaba agiranye n’Abanyarwanda bamwitoreye, gusa azibuke kubyo aha Abaturage ngo bibakure nu Bukene rimwe na Rimwe ntibibagereho, azibuke iriya Midugudu y’icyitegererezo yubakira abatishoboye ko Koko aribo bayihabwa, Hari nibyo Abaha ngo bibavane mu Bukene ntibibagereho, utugero mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero aho bita Muhira Abahatujwe bahora batakambira unuhisi n’umugenzi ngo Umubyeyi Kagame yabahaye inkoko hafi8000 zo kubavana mu Bukene, none xibereye iza bamwe nu bakozi ba Karere n’Umurenge,

Kanembwe yanditse ku itariki ya: 11-08-2024  →  Musubize

Iyi Ndahiro, n’Igihango Prezida Kagame azaba agiranye n’Abanyarwanda bamwitoreye, gusa azibuke kubyo aha Abaturage ngo bibakure nu Bukene rimwe na Rimwe ntibibagereho, azibuke iriya Midugudu y’icyitegererezo yubakira abatishoboye ko Koko aribo bayihabwa, Hari nibyo Abaha ngo bibavane mu Bukene ntibibagereho, utugero mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero aho bita Muhira Abahatujwe bahora batakambira unuhisi n’umugenzi ngo Umubyeyi Kagame yabahaye inkoko hafi8000 zo kubavana mu Bukene, none xibereye iza bamwe nu bakozi ba Karere n’Umurenge,

Kanembwe yanditse ku itariki ya: 11-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka