Umukozi wa REB akurikiranyweho kwaka ruswa ngo ahindure amanota y’uwashakaga akazi k’ubwarimu

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze uwitwa Habinshuti Salomon, umukozi mu Kigo gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) n’umwe mu bakandida bashakaga akazi k’ubwarimu, wamuhaye ruswa kugira ngo amuhindurire amanota asohoke mu batsinze kandi yari yatsinzwe.

RIB iratangaza ko iperereza rikomeje, kugira ngo hafatwe n’abandi bagiye batanga cyangwa bakakira ruswa hagamijwe guhindura amanota y’ibizamini byatanzwe ku basabye akazi k’ubwarimu.

RIB kandi iributsa Abaturawanda ko icyaha cya ruswa kitazigera kihanganirwa kandi ko kidasaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Abarimu bahawe imyanyanibacye core ko hari abahawe imyanya ahantu 2 nimushishoze rero mwongeremo nabandi core ko harabamaze4years ntakazi kandi bafite amanita meza

Xx yanditse ku itariki ya: 14-01-2021  →  Musubize

REB nikore control ikaze hari abari ku rutonde bafite amanota atari kuri transcripts Nyabihu yinjije abatari badepoje batari no kuri shortlists

Alias yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Nkuko abanyeshuri boherezwa muri za campus cg bagahabwa burssal Zo kujya hanze hashingiwe kumanota bagize mu kiciro barangije bibae byiza no mwigangwa ry’akazi byaba uko nyuma agahabwa training muri domain runaka. Kuko mu itangwa ry’akazi harimo amanyanga menshi.

Niyigena Bonnie yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

Ibizamini byo muri iyi minsi byo uburyo bikosorwamo ntibiba bigaragaza ko ababonye amanota aribo barusha abandi ubumenyi ahubwo abatanga akazi bazarebe ukundi bajya babona abakozi kuko uriya uba wahawe gukosora ninko kumushyirira ibiryo kumbehe

Africa Ndayizigiye yanditse ku itariki ya: 2-12-2020  →  Musubize

nibaza impamvu gushyira mumyanya bitinda kdi bafite abakozi benshi! Hari abansinze batarabona imyanya!Hari abatanze ama transcript na results sulp bite??

Bimenyimana Alexis yanditse ku itariki ya: 2-12-2020  →  Musubize

Ntibasoma na emails ngo bakemure ibibazo baba bateje.Urugero usaba kurenganurwa bagakomaza ngo shyira kuri email kandi batazisoma IBI BIVUGA IKI???????????????????? CYANGWA NI IZO RUSWA BABA BASHAKA

Manzi yanditse ku itariki ya: 1-12-2020  →  Musubize

REB nitange akazi kuko uko itinda niko amanyanga aba menshi
Hari ubwo bibwira ko amanota ari kuri diplome ariyo agaragazako mwarimu ari umuhanga.
Mbese ni byo? baribeshya .

ALEXIS yanditse ku itariki ya: 1-12-2020  →  Musubize

Nibatange akazi kuko karahari na ho ruswa yo twese ziduhejeje mu rugo
abatsinze ntibivuga ko aribo baba batsinze koko bazabahe ama copie bakosora muzumirwa

ALEXIS yanditse ku itariki ya: 1-12-2020  →  Musubize

Nibyokoko Rutswa .Irimubidindiza .Iterambere’Ryinjyihugu .RIB Nikomeze .Iperereze .Haboneke .Tnabandi .nkabo .Tnabo .Bahanwe .Murakoze

Nihagenimana emanweri yanditse ku itariki ya: 1-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka