Umukiliya wa BK yegukanye imodoka nshya muri poromosiyo ya Mu Munyenga na Mastercard

Banki ya Kigali(BK) yari imaze amezi atatu ihamagarira abantu kugura ibintu bitandukanye hakoreshejwe ikarita ya ’MasterCard’, kuri uyu wa mbere yahaye uwitwa Godfrey Gaga imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT.

Umuyobozi wa BK, Dr Diane Karusisi ashyikiriza Gaga imodoka yatsindiye muri gahunda yiswe Mu Munyenga na Mastercard
Umuyobozi wa BK, Dr Diane Karusisi ashyikiriza Gaga imodoka yatsindiye muri gahunda yiswe Mu Munyenga na Mastercard

Gaga avuga ko yahahaga ibintu byose akoresheje ikarita ya ’BK Mastercard’ bashyira mu mashini itanga inyemezabuguzi yitwa POS, igahita ivana kuri konti y’umuntu (muri banki) amafaranga ahwanye n’ibyo aguze.

Byasabaga ko akoresha ’Mastercard’ mu guhaha ibintu bifite agaciro karenga ibihumbi 25 by’u Rwanda kugira ngo ahite ajya ku rutonde rw’abantu bazatsindira ibihembo bitandukanye muri iyi pporomosiyo.

Gaga Godfrey w’imyaka 43, mu byishimo byinshi yagize ati "Maze umwaka nkoresha ikarita (BK Mastercard) nta mafaranga nitwaje mu ntoki, nkagura ibintu byose birimo ’essence’ kugera no ku mugati w’abana".

Gaga avuga ko amafaranga menshi yagejejeho ahahisha ikarita muri iyi Promosiyo ya "Mu Munyenga na MasterCard" agera kuri 50,000 Frw.

Gaga Godfrey yishimiye imodoka yari amaze guhabwa na BK
Gaga Godfrey yishimiye imodoka yari amaze guhabwa na BK

Banki ya Kigali ivuga ko muri iyi poromosiyo yatangiye ku itariki 14 Ukuboza 2020, abari bamaze kwishyuza ikarita ya "BKMastercard" barenga ibihumbi 47, bakaba barahahishije amafaranga arenga miliyari imwe na miliyoni 900.
Dr. Karusisi agira ati "Abantu benshi mu gihe cy’iyi poromsiyo bakiriye amakarita arenga ibihumbi bitandatu, twabonye ari ibintu byiza twagombye gukomeza, turashaka ko kwishyurisha amafaranga mu ntoki bicika mu Rwanda mu myaka iri imbere".

Umuyobozi Mukuru wa BK avuga ko kwishyura nta mafaranga mu ntoki birinda umuntu gusaba kugarurirwa amafaranga, ndetse bigakuraho ikiguzi cyo gukoresha inoti n’ibiceri kuko ngo umuntu ubifite abyishyurira ubwishingizi.

Abakiriya ba BK bose mu gihugu bagira uruhare rubarirwa hagati ya 30-40% by’ihererekanya ry’amafaranga y’u Rwanda, ariko hamwe no kuzana abakiriya bashya no kubatoza bose kwishyura badakoze ku mafaranga, ngo bizatanga umusarurro urushijeho.

Dr Karusisi yizeza abantu ko guhemba abishyura bakoresheje ikoranabuhanga rya Mastercard bizakomeza
Dr Karusisi yizeza abantu ko guhemba abishyura bakoresheje ikoranabuhanga rya Mastercard bizakomeza

Ku bijyanye n’umutekano w’ikoreshwa ry’amakarita, abantu bagirwa inama yo kwirinda kugira aho berekana imibare y’ibanga.

Uretse imodoka yatanzwe kuri uyu wa mbere, mu mezi atatu ubukangurambaga bwa "Mu Munyenga na Mastercard" bwari bumaze, Banki ya Kigali yatanze moto 3, mudasobwa 10, amakarita yo guhaha 100 afite agaciro ka Frw 5,000,000 ndetse n’ibihembo 60 by’amafaranga angana na Frw 4,400,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka