Umukecuru w’imyaka 99 arifuza guhura na Perezida Kagame agasohoza umuhigo we

Mu mwaka wa 1922 nibwo Gishara Elevanie yavukiye mu Karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Gishara yemeza ko ku ngoma y’Umwami Yuhi Musinga wategetse u Rwanda ahagana mu mwaka wa 1896 kugeza mu 1931 yari azi ubwenge, ubuzima Abanyarwanda babayemo mu nzara za Rwakayihura na Ruzagayura abyibuka.

Gishara Elevanie
Gishara Elevanie

Nyuma y’aho u Rwanda ruboneye ubwigenge, umuryango wa Gishara ni umwe mu miryango yameneshejwe maze bagana inzira y’ubuhungiro mu gihugu cya Uganda.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo u Rwanda rwabohorwaga n’ingabo zari iza FPR - Inkotanyi, Gishara yaje kugaruka mu gihugu cyamubyaye.

Kuri ubu ni umubyeyi ubura umwaka umwe ngo yuzuze imyaka 100. Yibarutse abana 9 muri bo bane baje kwitaba Imana. Afite abuzukuru 22 n’abuzukuruza 21.

Gishara ni umubyeyi w’urugwiro ukunda gusabana n’abato n’abakuru. Twaramwegereye tugirana ikiganiro gikubiyemo ubutumwa yifuza kugeza ku mukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame. Uretse ibyo kandi yatubwiye n’uburyo umuhango wo gushyingirwa wakorwaga mu muco nyarwanda mu gihe cyabo.

Bikurikire muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo mukecuru ni afashWe

ndikumana jean baptiste yanditse ku itariki ya: 9-03-2022  →  Musubize

Uwo mukecuru ni afashWe

ndikumana jean baptiste yanditse ku itariki ya: 9-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka