Umukecuru Nyiramandwa wakunze gusabana na Perezida Kagame yitabye Imana

Umukecuru witwa Nyiramandwa Rachel wari utuye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo wari ufite imyaka 110 y’amavuko, yitabye Imana mu ijoro ryakeye aziza uburwayi.

Uyu mukecuru Nyiramandwa Rachel yakunze kugaragara ahantu Perezida Paul Kagame yabaga yagiriye uruzinduko mu bihe bishize muri Nyamagabe, ndetse bakagirana ibiganiro.

Abantu batandukanye bababajwe n’urupfu rwe ndetse bamwe bandika ubutumwa bw’akababaro ku mbuga nkoranyambaga bamwifuriza iruhuko ridashira.

Uyu mukecuru yaherukaga guhura na Perezida Paul Kagame mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo, tariki 26 Kanama 2022, amusura iwe baraganira amushimira ibikorwa byiza yamukoreye byo kumuha inka imuha amata ndetse no kuba ayoboye neza Abanyarwanda ubu bakaba bari mu gihugu gifite amahoro.

Abazi uyu mukecuru bavuga ko yakunze kurangwa n’urugwiro, agakunda abantu ndetse agakunda gutanga kuko yasangiraga amata n’ibyo kurya yezaga abikura mu buhinzi yakoraga abifashijwemo n’amafaranga y’ingoboka yahabwaga (Direct Support) ndetse n’umubyizi abaturanyi bajyaga bamuha.

Rachel Nyiramandwa yari umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabanaga n’umukobwa we w’imyaka igera kuri 60.

Yari azwiho gukunda Umukuru w’Igihugu cyane kuko yitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ndetse n’ingendo yagiye akorera mu Karere ka Nyamagabe bakunze guhura bakaramukanya ndetse bakaganira akaba asize amafoto menshi y’urwibutso rwe na Perezida Paul Kagame.

Reba ibindi muri iyi video ubwo Perezida Kagame yari yasuye Nyiramandwa iwe:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka