Umujyi wa Nyamata muri itatu yunganira Kigali bivuze byinshi ku iterambere ry’ubukungu - Mayor Mutabazi

Igishushanyo mbonera kigaragaza imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu mu myaka mirongo itatu iri imbere, giherutse gushyirwa ahagaragara, kigaragaza ko mu Mijyi itatu izaba yunganira Kigali (satellite cities) harimo Umujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, Rwamagana ndetse na Muhanga.

Igishushanyo mbonera cy'Ikibuga cy'indege cya Bugesera, kimwe mu bikorwa remezo binini biri kubakwa mu Karere ka Bugesera
Igishushanyo mbonera cy’Ikibuga cy’indege cya Bugesera, kimwe mu bikorwa remezo binini biri kubakwa mu Karere ka Bugesera

Igishushanyo mbonera cyateguwe n’Ikigo gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, hagendewe ku bitekerezo byatanzwe n’ibigo binyuranye.

Nk’uko byatangajwe na Rutagengwa Alexis, ukuriye ishami rishinzwe ubushakashatsi n’imikoreshereze y’ubutaka, igishushanyo mbonera kizakoreshwa mu turere twose n’Umujyi wa Kigali, kigaruka ku gutura no gukoresha ubutaka mu nzego zitandukanye z’ubuzima mu myaka 30 iri imbere.

Ati “Mbere ya byose, iki gishishanyo mbonera gishingiye ku cyerekezo cy’igihugu, hanyuma ku bwiyongere bw’abaturage; abaturage bazakora iki, bazatura he, bazarya iki, iterambere rusange, n’ibindi.

Bizakemura ibibazo byinshi birimo imiturire aho ingo zitatanye, ku buryo buri mushyitsi ugeze mu Rwanda ahita abona ko dufite ikibazo cyo gukemura”.

Avuga kuri iyo Mijyi itatu yunganira Kigali, Rutagengwa yavuze ko buri mujyi muri iyo itatu ufite umwihariko utuma ugirwa umujyi wunganira Kigali.

Umujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, avuga ko uri muri iyo itatu, bitewe n’uko ubu Akarere ka Bugesera kagenda gahinduka igice cy’inganda (industrial zone), cyunganira Kigali, kandi no mu by’ubwikorezi (Transport), kuko mu Bugesera ni ho hubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga.

Rutagengwa yagize ati “Imishinga minini yamaze gushorwamo imari mu Bugesera. Ni na yo mpamvu duteganya umuhanda wa gari ya moshi Kigali-Bugesera…”.

Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, avuga ko kuba Nyamata izaba ari umujyi ukomeye kandi wunganira Kigali mu myaka iri imbere, ari inkuru nziza, kuko ari iterambere rikomeye Akarere kazaba kagezeho.

Uwo muyobozi kandi avuga ko kuba umujyi wunganira Kigali, bivuze byinshi mu rwego rw’ubukungu.

Yagize ati “Icya mbere ni uko Nyamata izaba ituwe n’abantu miliyoni imwe, kandi ubukungu bwa mbere ni abantu, abo bose bazatura, bazarya, bazivuza, baziga, bazashora amafaranga mu bintu byinshi, ari yo mahirwe mu bucuruzi buzatera imbere byihuse”.

Muri uko kwihuta kw’iterambere ry’Umujyi wa Nyamata bitewe n’uko kuba uri mu Mijyi itatu yunganira Kigali ,bituma n’Akarere ka Bugesera muri rusange kazaba gateye imbere mu nzego zitandukanye nk’uko bivugwa n’Umuyobozi wako.

Kaminuza yo kubungabunga umusaruro w'ubuhinzi iri kubakwa muri Bugesera, na yo iri mu bikorwa remezo binini, bituma aka karere gira umujyi wunganira Kigali
Kaminuza yo kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi iri kubakwa muri Bugesera, na yo iri mu bikorwa remezo binini, bituma aka karere gira umujyi wunganira Kigali

Yagize ati “Muri 2050, u Bugesera buzaba ari Akarere gafite ubukungu bwikubye kenshi ubuhari ubu, dushingiye ku mishinga minini Akarere kazakira, harimo ikibuga cy’indege, umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza, ishuri rya Ntare, uruganda rw’amazi rwa Kanzenze, icyanya cy’inganda cya Gashora, Kaminuza y’ubuhinzi (RICA), …”.

Uwo muyobozi avuga ko ubu hatarakorwa igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Bugesera, ariko yongeraho ko ubwo igishushanyo ku rwego rw’igihugu cyasohotse, hazakurikiraho ikorwa ry’igishushanyo mbonera cya buri karere ku buryo bwimbitse.

Ibyo ngo bizakorwa ku bufatanye n’inzego nkuru z’igihugu, binashyirwe mu iteganyabikorwa, bishakirwe ingengo y’imari.

Mu rwego rw’imiyoborere, uwo muyobozi avuga ko nubwo iyo ari gahunda yo mu myaka mirongo itatu iri imbere, kuko ngo abantu batura muri uwo mujyi baziyongera cyane cyane mu gihe ikibuga cy’indege kizaba gitangiye gukoreshwa, ariko kuyobora umujyi urimo abantu miliyoni, ngo birasaba ko imiterere y’urwego rw’Akarere inozwa, ikanazamurirwa intera, bituma abakozi akarere kazaba gafite, bazaba bafite ubushobozi bwo gufasha mu miturire n’imikorere y’abagatuye.

Avuga kandi ko bisaba ko Akarere kavugurura nyinshi muri gahunda ziri imbere, hagendewe kuri iyo mibare y’abazaba bagatuye mu myaka iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwadufasha mukaduha igishushanyo mbonera uko kimeze bugesera

Telesphore yanditse ku itariki ya: 25-04-2022  →  Musubize

Njye Gize amahirwe yo guhura na
Mayor namugira inama yo gushishikari abaturage be kurushaho gutera ibiti kugirango muri 2050 bugesera izabe ari Akarere karangwa n’umugi ufite amahumbeze. Kuko uberebye uko imyubakire irimo kwihuta cyane hadatewe ibiti wazasanga harabaye ubutayu. Murakoze

Emmy yanditse ku itariki ya: 16-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka