Umujyi wa Kigali wongeye kuza inyuma mu gutanga Mituweli

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), iragaragaza ko ubwitabire mu kwishyura Mituweli 2022/2023, uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza ku myanya itatu ya nyuma.

Ni raporo yo ku itariki 13 Nyakanga 2022, aho igaragaza ko Akarere ka Gakenke kari ku isonga nk’uko bisanzwe mu myaka itandatu ishize, kakaba gakurikirwa na Nyaruguru.

Muri iyo raporo, Uturere dutanu twa nyuma mu kwishyura Mituweli 2022/2023 ni Rusizi iri ku mwanya wa 26 ku mpuzandengo ya 56.9%, Musanze ku mwanya wa 27 aho abishyuye bari kuri 56%, Gasabo ku mwanya wa 28 na 46%, Nyarugenge ku mwanya wa 29 ikaba ifite 39.5% mu gihe Akarere kaza ku mwanya wa nyuma ari Kicukiro gafite 39%.

Ni mu gihe mu myanya itanu ya mbere, Intara y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo zifitemo uturere tubiri.

Uturere dutanu twa mbere mu kwishyura Mituweli 2022/2023, Gakenke yavuye ku mwanya wa kabiri iza ku mwanya wa mbere ku mpuzandengo ya 80.9%, Nyaruguru iza ku mwanya wa kabiri ku mpuzandengo ya 78%, ku mwanya wa Gatatu haza Gisagara 77.9% nyuma y’uko umwaka ushize ako karere kari ku mwanya wa mbere, mu gihe Gicumbi iza ku mwanya wa kane na 71.7% naho ku mwanya wa gatanu haza Nyamasheke na 71.1%.

Kugeza ubu ku rwego rw’Igihugu, iyo raporo igaragaza ko ubwitabire mu kwishyura mituweli bugeze kuri 64%.

Kuba uturere dufite imijyi minini dukomeje kugaragaza ubushake buke mu kwishyura Ubwisungane mu kwivuza, ni ibintu bimaze kumenyerwa, abenshi barasobanura ko biterwa n’abantu bo mu ngeri zinyuranye batuye muri iyo mijyi n’abayikoreramo.

Bavuga ko guhuza imyumvire y’abo baturage usanga bari mu bushabitsi, bitorohera abashinzwe ubukangurambaga bugamije gushishikariza abantu kwishyura mituweli, iyo myumvire inyuranye ngo ni kimwe mu bikomeje kudindiza gahunda ya Mituweli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka