Umujyi wa Kigali wizeye ingendo zinoze nyuma yo kumvikana n’abatwara abagenzi

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko ingendo zo mu mujyi zigiye kurushaho gukorwa neza, nyuma y’aho kuri uyu wa kane tariki 29/08/2013 usinyaniye amasezerano y’imikorere n’amakompanyi atwara abagenzi.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge (RURA), cyari kitabiriwa n’abatsindiye gutwara abagenzi muri Kigali. Abandi bakazajya gukorera mu ntara, nk’uko byatangajwe na Fidele Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali.

Yagize ati: “Ntabwo twifuza ko imihanda yamera nabi, ibintu byose bizagenda neza abantu ntibagire impungenge.”

Col. Dodo, umuyobozi w’ishyirahamwe rishinzwe gutwara abagenzi rya RFTC, yatangaje ko biteguye bihagije kandi bazakoresha imodoka zihagije zizabasha gucyemura ikibazo cy’ingendo muri Kigali.

Abandi nabo bemeje ko mu mezi atatu ari mbere bazagira uburyo bazajya bakoranamo, ku buryo umuntu azajya agura ikarita y’ubunyamuryango y’umunsi wose cyangwa y’ukwezi kandi ikagenderwaho kuri buri kompanyi.

Biteganyijwe ko gahunda yo gutwara abagenzi ku makompanyi yatsindiye gutwara abagenzi mu bice akoreramo bizatangira tariki 30/08/2013.

Kigali Bus Service (KBS) izakorera mu bice bya Remera, Kanombe, Kabeza, Nyarugunga, Rusororo (Kabuga), Masaka, na Ndera.

Royal Express Ltd izakorera mu bice bya Niboye, Kicukiro (Sonatubes, Centre), Gahanga, Gatenga, Gikondo na Kigarama.

Rwanda Federation of Transport Cooperatives (RFTC) izajya ikorera mu bice bya Kimironko, Kinyinya (Kagugu & Dutchwelle), Gisozi, Kacyiru, Gakinjiro, Batsinda, Kibagabaga, Kimihurura na Nyarutarama.

Rwanda Federation of Transport Cooperatives (RFTC) kandi izakorera mu bice bya Kimisagara, Nyakabanda, Nyamirambo, Mageragere, Kigali, Gatsata, Karuruma, Jabana na Nyacyonga.

Buri kampanyi izajya inavana abagenzi mu bice yahawe gukoreramo ibageze mu mujyi rwagati na Nyabugogo inabasubizeyo.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Gasata, karuruma, jabana, nyacyonga, harukuntu badusigaga nyabugogo tukogongera gutega tujya muri centre ville, nizereko icyo mwakivuzeho?

Mwizere yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Mwagize neza pe naho ubundi byarakajagari. ariko haraho mutadusobanuruye muntara ko mutatubwiye imodoka zizajya zidutwara cg nibisanzwe

harerimana justin yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka