Umujyi wa Kigali wishimiye gukorana n’urwego RSA ruzawufasha kurwanya akajagari
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Isanzure(RSA) rwagaragarije Umujyi wa Kigali uburyo amashusho ruhabwa n’ibyogajuru azaworohereza gufata ibyemezo bihamye, harimo n’uburyo bwo kumenya hakiri kare abubaka mu kajagari.
Urwego ‘Rwanda Space Agency’ rumaze imyaka hafi itatu rushinzwe, rukaba rubasha kumenya ibikorerwa ku butaka bw’u Rwanda no kureba mu isanzure hifashishijwe amajwi, amashusho n’amafoto atangwa n’ibyogajuru.
Aya makuru yose ni yo inzego zishinzwe gutwara abantu n’ibintu zikoresha mu kuyobora indege no kuranga ibyerekezo ku bari mu bwato cyangwa mu modoka hifashishijwe utwuma twa GPS n’amakarita y’ikoranabuhanga.
Amakuru atangwa n’ibyogajuru kandi ni yo yifashishwa mu itumanaho ryaba irya murandasi, irya televiziyo ryerekana amashusho ndetse n’amajwi anyura muri telefone na radio.
Amashusho n’amafoto bitangwa n’ibyogajuru kandi bifasha inzego kumenya imiterere y’ahantu, ibihari n’ibihakorerwa, gukora ibarura ndetse no gupima ubutaka hamwe no kumenya imbago zabwo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri RSA, Georges Kwizera hamwe n’Ikigo bakorana cyitwa ESRI, bagaragaje uburyo abakozi b’urwego runaka bashobora kwicara mu biro bakarebera kuri mudasobwa ubuso bw’ahantu, inzu zahubatswe n’umubare wazo, amashyamba ahateye n’umubare w’ibiti biyagize.
Umuntu ashobora kandi kwifashisha amafoto yahawe n’icyogajuru akamenya ko umurima w’ibishyimbo cyangwa uw’ibigori ukeneye kuvomererwa, atagezeyo akaba yafungura amazi agatangira kuhira akoresheje ibikorwaremezo byahashyizwe.
Ikijyanye no kumenya umubare w’inzu zaraye zubatswe ahantu runaka cyakiriwe neza n’Abayobozi mu Mujyi wa Kigali, barimo Umwali Pauline w’Akarere ka Gasabo uvuga ko RSA igiye kumufasha kurwanya imiturire y’akajagari.
Umwali ati "Nk’umukozi waraye abonye (ku Ikoranabuhanga) mu Kagari hari inzu wenda nka 10, bwacya mu gitondo akongera kurebaho akabona zabaye 11 kandi iyongeweho nta ruhushya yasabiwe, byakoroha guhita ujyayo utavunitse, byaba ari ibintu byiza, nta nzu yakongera kutuzamukana."
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko bifuza imyubakire ibasha guhangana n’ibiza, akaba ari yo mpamvu bishimiye imikoranire na RSA.
Umuyobozi wa RSA, Col Francis Ngabo, avuga ko Umuryango w’Abibumbye(UN) wasanze ubumenyi bw’Isanzure mu baturage ari ngombwa, kugira ngo babashe kwihutisha iterambere.
Abakozi b’Urwego RSA bamaze igihe bazenguruka Intara zose mu kwezi kwa Nzeri 2023, mu bukangurambaga bugamije kubigisha(cyane cyane abanyeshuri) akamaro k’ubumenyi mu by’isanzure n’amahirwe bashobora kububyaza.
RSA izifatanya n’Isi kwizihiza icyumweru cyahariwe Isanzure kuva tariki 06 Ukwakira kugera tariki 10 z’uko kwezi, kikazasozwa n’Inama y’iminsi ibiri izahuriza hamwe abagize inzego zitandukanye za Leta, abikorera n’imiryango itari iya Leta.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|