Umujyi wa Kigali watangiye icyiciro cya kabiri cyo gutanga ibiribwa muri iyi Guma mu Rugo

Ku wa mbere tariki 01 Gashyantare 2021, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye gutanga ibiribwa ku baturage bahagaritse imirimo kubera amabwiriza ya ’Guma mu Rugo’ yo kwirinda Covid-19, kandi bukaba bukomeje kubitanga muri iki cyumweru.

Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali batangiye guhabwa ibiribwa mu cyiciro cya kabiri
Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali batangiye guhabwa ibiribwa mu cyiciro cya kabiri

Umujyi wa Kigali uvuga ko imiryango 133,000 igizwe n’abaturage barenga 500,000 ari yo izaba imaze guhabwa ibiribwa birenga toni 3,150 nyuma yo gusoza iki cyiciro cya kabiri.

Imiryango 72,000 ni yo yahawe ibiribwa bingana na toni 1,700 by’ifu y’ibigori n’ibishyimbo mu cyiciro cya mbere, icyiciro gisigaye kikaba kigizwe n’imiryango 61,000 cyatangiye guhabwa toni 1,450 kuri uyu wa kabiri.

Ubaze ibiribwa buri muryango wafata mu gihe yose yaba ifite umubare ungana w’abantu, wagabanya toni 1,450 cyangwa ibirogarama 1,450,000 ku miryango 61,000 ukabona ko buri rugo rwajya rufata ibirogarama 23.7 by’ibishyimbo na kawunga (ifu y’ibigori).

Buri muryango uhabwa ibiribwa hagendewe ku mubare w'abagize urugo
Buri muryango uhabwa ibiribwa hagendewe ku mubare w’abagize urugo

Ibi ariko si ko bigenda kuko ahenshi usanga umubare w’abaturage bateganyijwe guhabwa ibiribwa ari muto cyane ugereranyije n’abavuga ko babikeneye, bigatuma habaho gusaranganya ibyabonetse.

Twaganiriye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, Umubyeyi Mediatrice agaragaza ingano y’ibiribwa buri rugo muri uwo murenge rwagenewe.

Yagize ati "Mu murenge wacu abahabwa ibiribwa kuri uyu wa kabiri ni imiryango 3,886, urugo rugizwe n’abantu 1-2 rurahabwa ibiro 10 by’ibiribwa, urugizwe n’abantu 3-5 ruhabwe ibiro 15, hanyuma urugizwe n’abantu kuva kuri 6 kuzamura rurahabwa ibiro 40 by’ibiribwa".

Ku rutonde rw’ingo zihabwa ibiribwa twakoreye igenzura, twasanze ingo nyinshi ari iziri mu cyiciro cya mbere (ni ukuvuga izifite umubare w’abantu kuva kuri 1-2) hamwe n’icyiciro cya kabiri (kuva ku bantu 3-5).

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase asaba inzego z’ibanze gutanga ibiribwa bitubutse bimara iminsi myinshi, mu rwego rwo kwirinda guhora bajya mu ngo gutanga ibindi.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko ahakumvikana ikibazo hose inzego ziba ziteguye kwihutira gutanga ibisubizo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko ahakumvikana ikibazo hose inzego ziba ziteguye kwihutira gutanga ibisubizo

Prof Shyaka yagize ati "Mu cyumweru gishize hari abo bahaye, bivuze ngo ntibirashira cyangwa bashobora gukenera ibindi, hamaze iminsi hagaragara humvikana n’amajwi ya bamwe bafite ibibazo, bimwe bishobora kuba ari byo,...ariko icyo nagira ngo nizeze ni uko twese dufite ubushobozi bwo kubaha ibisubizo mu buryo bwihuse, n’aho bitameze neza turifuza ko bikosoka".

Hari tumwe mu duce tw’Umujyi wa Kigali twatangiye guhabwa ibiribwa kuri iki cyumweru gishize ndetse n’aho babihawe ku wa mbere, abandi barakomeza kubihabwa kuri uyu wa kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka