Umujyi wa Kigali washyize umucyo ku kibazo cy’Umudugudu wo kwa Dubai

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko ikibazo cy’inzu zubatswe zitujuje ubuziranege mu Mudugudu w’Urukumbuzi hamenyekanye nko kwa Dubai, cyamaze guhabwa umurongo. Ibi byatangajwe mu gihe bamwe mu batuye uyu mudugudu, bavugaga ko basabwe kwimuka bwangu nyamara batarabona amikoro yo kubona ahandi berekeza.

Iyi ni imwe mu nzu zo muri uwo mudugudu iherutse gusenyuka
Iyi ni imwe mu nzu zo muri uwo mudugudu iherutse gusenyuka

Kuva mu kwezi gushize kwa Werurwe ubwo Perezida Kagame yavugaga ku kibazo cy’Umudugudu w’Urukumbuzi, cyatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru. Iki kibazo ni icy’umudugudu wubatswe mu 2015 ariko inzu ziwugize zikaba zitujuje ubuziranenge, kuko hari n’izatangiye kwangirika byashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Mu kiganiro Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye n’itangazamakuru ku wa 17 Mata 2023, bwavuze ko bwamaze kumvikana n’abaturage uburyo bwo kwimuka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko hakozwe isuzuma ku nzu 121 zigize uwo mudugudu, harimo 114 zitageretse n’izindi zirindwi zigeretse, bakanzura ko abatuye muri zimwe muri izo nzu bagomba kuba bimutse, kuko hari izigomba gusanwa izindi zikubakwa bundi bushya.

Ati “Muri ubwo bugenzuzi bwakozwe n’inzego zibifite mu nshingano zifatanyije, zagaragaje ko muri ayo mazu 114 yo hasi harimo 54 agomba gusanwa, ariko ikibazo gikomeye twagisanze ku mazu ageretse. Ubugenzuzi bwakozwe buratanga umurongo w’icyakorwa, ba enjeniyeri bazabikosora amazu akubakwa cyangwa agakosoka bushya, kugira ngo abe yujuje bwa buziranenge tugenderaho kugira ngo inzu ibe yaturwamo”.

Abatuye uyu mudugudu basabwe kwimuka kuko utujuje ubuziranenge
Abatuye uyu mudugudu basabwe kwimuka kuko utujuje ubuziranenge

Yakomeje avuga ko Ubuyobozi bw’Umujyi bwamaze kumvikana n’abari batuye muri izo nzu ku bufasha baba bagenewe, mu gihe bacyisuganya kuko batunguwe no kwimuka.

Ati “Nka Leta rero ireberera abaturage yafashe ingamba ko imiryango igomba kuba yimutse ndetse tukanayishakira aho yaba icumbetse ku giciro kizishyurwa na Leta ukwezi kumwe, kugira ngo babe bisuganya, nk’abo babapangayi barebe ukuntu babigenza”.

Yanavuze ko uretse gusana no kubakaka bushya zimwe mu nzu, hari n’ibizakorwa mu kuvugurura umudugudu ubwawo, kugira ngo urusheho kumera neza ku bawutuye.

Rubingisa yongeyeho ko n’ubwo hafashawe izo ngamba, ariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugomba gushakisha nyirabayazana w’ikibazo, agakurikiranwa ndetse akaryozwa amakosa yose yagaragayemo.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence

Ikibazo cy’Umudugudu y’Urukumbuzi cyagarutsweho na Perezida Paul Kagame, ubwo yasozaga Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, ku itariki 28 Werurwe 2023.

Yagize ati “Hari n’ibya vuba aha by’inzu mwubakiye abantu, bakagenda bakazimurika ngo wubatse inzu abantu bakwiye kuba babamo, zikabagwa hejuru, haba habaye iki?”

Iperereza ririmo gukorwa ryagaragaje ko inzu zubatswe zitubahirije ibisabwa, ikindi kimaze kugaragara ni uko bakoresheje ibikoresho bitujuje ubuziranenge.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nukuri nibyiza cyaneeee!!iyo reta ireberera abaturajye ntako bisa,buriya warikuzasanga inzu yarikujya igwira umuryango bakabura uko babijyenza ark reta icyemuye icyibazo cyitarajyera kure,ndabyishimiye.

Eric dushimiyimana yanditse ku itariki ya: 18-04-2023  →  Musubize

Nukuri nibyiza cyaneeee!!iyo reta ireberera abaturajye ntako bisa,buriya warikuzasanga inzu yarikujya igwira umuryango bakabura uko babijyenza ark reta icyemuye icyibazo cyitarajyera kure,ndabyishimiye.

Eric dushimiyimana yanditse ku itariki ya: 18-04-2023  →  Musubize

Njyrwe uyu mudugudu nawukozemo 2014 ndebye ibyo Dubai ari gukora mugira inama aranga ahubwo aranyirukana ntanicyumweru kirashira ibi byose byabaye narabimubwiye ndetse hari ninzu zahirimaga turi kumwe tureba

Aime yanditse ku itariki ya: 18-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka