Umujyi wa Kigali warahiriye kuba hafi abavuye Iwawa

Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali butangaza ko bugiye gukurikirana ibibazo by’urubyiruko rugororerwa ku kirwa cya Iwawa hirindwa ko hari uwagorowe wakongera kwisanga mu bikorwa bituma asubira yo.

Urujeni Martine, umuyobozi w'umujyi wa Kigali wungirije aganira n'urubyiruko ruri Iwawa
Urujeni Martine, umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije aganira n’urubyiruko ruri Iwawa

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bubitangaje mu gihe urubyiruko rwavuye mu mujyi wa Kigali 1179 rugororerwa Iwawa ruvuga ko iyo rutashye rutitabwaho.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Urujeni Martine yasuye abagororerwa mu kigo ngororamuco no guteza imbere imyuga cya Iwawa, yizeza abagororwa kubaba hafi ndetse bakabafasha kubaka ejo hazaza hazira ibikorwa bakuwemo.

Agira ati:"Twazanye itsinda ry’abakozi bagomba kubumva bakabafasha gutegura ahazaza habo kuburyo bazagera mu mujyi wa Kigali bafashwa gusubira mu buzima busanzwe bubateza imbere aho gusubira mu bikorwa byatumye bazanwa kugororwa."

Urujeni avuga ko kuba ikigo cya Iwawa kiriho ari urukundo igihugu gikunda abaturage kuko ibituma bajya I wawa ubundi byagombye gutuma bajya mu nkiko byabahama bagafungwa, ariko igihugu cyabahaye amahirwe yo kwigishwa no kuvurwa ndetse abatari bafite umwuga barigishwa kugira ngo bategure ejo habo heza.

Urujeni avuga ko bizera ko urubyiruko rwagorowe rwiteguye guhinduka kandi umujyi wa Kigali witeguye kubibafashamo.

Bamwe mu rubyiruko rwakuwe mu mujyi wa Kigali bavuga ko iyo batashye batitabwaho bigatuma bongera kwisanga mu bikorwa bibi bakagarurwa Iwawa.

Habanabakize Thomas agira ati: "bamwe bagera ku Karere bagahabwa amafaranga y’urugendo bakababwira ko bazabasanga mu mudugudu, ukibaza udafite aho kuba azaba ari hehe? Ariko tuvuye hano bakabanza bakumva ikibazo cya buri wese bakumva nicyo bamufasha, tuzava aha tujya mu mirimo no kwiteza imbere kuko tuvana hano ubumenyi."

Mporebuke Janvier wakuwe muri Kicukiro asaba abayobozi kubanza kumva ibibazo byabo ndetse bagafatanya gushaka ibisubizo.

"Hano turimo kwiga imishinga, tuvuye aha yarakiriwe tugataha tuyishyira mu bikorwa byadufasha kuko hari abava aha badafite aho kujya, mu gihe adahise afashwa azisanga yasubiye mu buzererezi."

Iwawa abahazi bavuga ko habarokoye kuko bari barabaye imbata z’ibiyobyabwenge ariko ubu bakaba bari ku murongo.

Peter Washington Habimana yari umunyeshuri muri IPRC Kicukiro, yajyanywe Iwawa kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

Iwawa yize guhinga kandi avuga ko nasubira mu muryango azabikomeza.

Agira ati:"Mfite amahitamo abiri harimo gukomeza kwiga, ariko nzakomeza n’umwuga wanjye nize hano. Dufite amasambu menshi tudakoresha, namaze gusobanukirwa akamaro ko guhinga kandi nzi uburyo ibiryo bikenewe ku isoko ndizera ko nzakomeza umwuga wanjye."

Peter avuga ko n’ubwo yakoreshaga Cocaïne ngo yiteguye guhangana n’abazashaka kuyimusubizaho.

"Nari narataye umurongo nibabariza ababyeyi, ubu nagarutse ku murongo, sinshaka kongera kuwuta kuko n’ababinjyanyemo nta numwe wansuye. Nzabagendera kure uzashaka kubingaruramo mutangeho amakuru."

Habanabakize Thomas we avuga ko yicuza agahinda yateye ababyeyi ajya mu bikorwa byo kugura ibijurano no gukoresha ibiyobyabwenge, akavuga ko akaneye nibura ibihumbi 200 kugira ngo atangire ubuzima bwiza yigiye Iwawa.

Bamwe mu rubyiruko rugororerwa Iwawa rugaragaza ibyo rwize
Bamwe mu rubyiruko rugororerwa Iwawa rugaragaza ibyo rwize

Mu kirwa cya Iwawa hari urubyiruko 3486 barimo kugororerwa no kwigishwa imyuga, umujyi wa Kigali ufite urubyiruko 1179, Intara y’Amajyaruguru ifite Urubyiruko 543, Amajyepfo afite 725, Iburasirazuba bufite 590 mu gihe Iburengerazuba bafite 450.

Ikigo cya Iwawa cyatangijwe Gashyantare 2010, mu myaka 12 kimaze kugorora no kwigisha imyuga urubyiruko 28, 897.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka