Umujyi wa Kigali wamusenyeye umuziza kubaka mu muhanda no gucururiza ahatemewe

Uwitwa Kavumbi Ildephonse utuye mu Karere ka Kicukiro amaze amezi arenga atatu afitanye ibibazo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwamubujije gucururiza mu nzu yo kubamo no kubaka uruzitiro mu muhanda.

Ubuyobozi bw'Umurenge bwavanye inzugi ku nzu ya Kavumbi bumuhora ko ayicururizamo mu buryo butemewe
Ubuyobozi bw’Umurenge bwavanye inzugi ku nzu ya Kavumbi bumuhora ko ayicururizamo mu buryo butemewe

Kuva mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2020, ubuyobozi bw ’Umujyi wa Kigali bumaze kwandikira Kavumbi amabaruwa atatu bumumenyesha ko arimo kubaka inzu yo kubamo mu buryo bunyuranyije n’ubwo yari yaremerewe.

Imwe muri izo baruwa Umujyi wa Kigali wandikiye Kavumbi ku itariki 17 Ugushyingo 2020, igaragaza ko yarenze ku Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize hamwe n’imyubakire y’imijyi, akubaka mu mbago z’umuhanda mu buryo butandukanye n’ubwo yemerewe, ndetse akarenga ku mabwiriza y’abagenzuzi.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko uruzitiro rwa Kavumbi Ildephonse rwubatswe mu muhanda
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko uruzitiro rwa Kavumbi Ildephonse rwubatswe mu muhanda

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro na bwo bwongeraho buvuga ko Kavumbi yashyize amaduka mu nzu yari igenewe guturwamo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021 ubuyobozi bw’Umurenge bwashenye uruzitiro rwa Kavumbi bunavana inzugi ku maduka ari kuri iyo nzu ye iri mu Kagari ka Nyarurama mu Mudugudu wa Rebero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice, yagize ati "Kavumbi yasabye kubaka inzu yo guturamo arangije ayigira inzu y’ubucuruzi, ikindi ni uko ahantu hose yagiye yubaka yarengeeraga akubaka mu muhanda".

Umubyeyi Mediatrice avuga ko Kavumbi yatangiye kumera nk’uwigomeka kuko ari inshuro ya kabiri ubuyobozi buvanyeho inzugi z’amaduka ku nzu ye ariko akarenga akazisubizaho.

Umurenge wa Kigarama uvuga ko inzu ya Kavumbi yari igenewe guturwamo, ariko ngo yayihinduye iy'ubucuruzi
Umurenge wa Kigarama uvuga ko inzu ya Kavumbi yari igenewe guturwamo, ariko ngo yayihinduye iy’ubucuruzi

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko batari bukomeze kujya gusenya inyubako za Kavumbi, ahubwo ko bagiye gukurikiza icyo amategeko ateganya ku muntu wanze kuyakurikiza.

Umujyi wa Kigali waciye Kavumbi ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe, ariko ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko atigeze ayatanga.

Igihe ubuyobozi bw’Umurenge bwari bugiye gusenyera Kavumbi, Kigali Today yamubajije kuri telefone icyo abivugaho, asubiza ko atari injiji yo kubaka mu muhanda.

Yagize ati "Nibatere metero barebe, umuhanda ugira metero 12 (z’ubugari), barabona ndi ikigoryi cyo kubaka mu muhanda, ko ndi rwiyemezamirimo nkaba umwubatsi!"

Nyuma yaho Kavumbi yaje kugera aho barimo kumusenyera inzu n’igipango(uruzitiro) asanga bakuraho inzugi, ababwira ko bazirengera ingaruka zo kuvana urugi ku iduka ry’umupangayi we.

Ibi ariko ntabwo byateye ubwoba abakozi b’Umurenge wa Kigarama kuko bavugaga ko nyiri iryo duka yababonye agahita akinga akihisha hafi aho.

Umwe mu baturanyi ba Kavumbi witwa Munyangeyo Francois avuga ko Kavumbi atamubaniye neza, kuko ngo yamurengereye agacukura icyobo cy’amazi mabi mu butaka bwe, yajya kubimuganirizaho undi akamutuka kuri nyina.

Kavumbi yabwiye umurenge ko ugomba kwirengera umutekano w'ibicuruzwa by'abapangayi be
Kavumbi yabwiye umurenge ko ugomba kwirengera umutekano w’ibicuruzwa by’abapangayi be
Ubuyobozi bw'Umurenge buvuga ko nyiri ibyo bicuruzwa yababonye agahita yihisha, ko n'ikimenyimenyi yari ashyize amafunguro ku mbabura
Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko nyiri ibyo bicuruzwa yababonye agahita yihisha, ko n’ikimenyimenyi yari ashyize amafunguro ku mbabura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ariko ibi bikorwa mba mbona aribyo kwangisha ubuyobozi abaturage pe nzi neza ntashidikanya ko perezida was republic aba atazi ibi bintu

Niyo mpamvu kndi ashyiraho inzego zibaze ngo zikumire ibibazo bitaraba ubu wambwira ko uyu muntu yubatse mudugudu atamureba dasso inkeragutabara mutwarasibo .... Kugera aho yujuje inzu igasenywa kokk

Njye uwo gitifu nuko nizeye ko azavaho vuba kubera ibikorwa bye naho ubundi Ari gusebya igihugu

Pter yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Ariko Leta ijye I ba iyambere kumva umuturage cyane kuruta kumva ko urundi umuntu ukorera hanze yigihungu, guca amande umuturage miliyoni yose nku mujyi wa kgli!??? Ngo nuko atubahirije amabwiriza,inzu iri mu miturire? Umuyobozi adafata decision yamande angaba gutyo nubugome bwindenga kamere,
Uwo muturage akenewe mbere na mbere gufashwa nubuyobozi bukagira uruhare kubanze kumusobanurira ibyo agomba gukora cg kurenga kubyo baba bamwemereye kubaka afite kubyangobwa.

Sadi yanditse ku itariki ya: 14-02-2021  →  Musubize

Ibyo gutukana ntawabihamya cg NGO abihakane, ningombwa ibyabona.

Kubaka mumuhanda byo sinabyemeza byasaba LW tabaza, amategeko ark nkurikije comments mbona hano wakumva nuko nyir’ubwite abisobanura ko ari umwubatsi w’umwuga, barebe neza batamuhihotera.
Ibyo bicuruzwa by’abapangayi be DASSO zibirinde nez.

Sinashyigikira nyirinzu neza wasanga hari ibyo atubahiriza,

Sinanarenganya abayobozi bari gusenya kk baba barimo bashyira mubikorwa amabwirizwa

About ngaya, nkita ibigwari nkanabafata nk’imbwebwe, badakwiye kuba mugihugu n’abantu bemera gukorera amafaranga atagura agafuka k’umuceri k’ibiro 10, bakurira inzu badashobora gutunga have no munzozi, maze bakayihirika ngo nuko Leta ibahagarikiye, ntibatandukanye nagato n’abahagarikiwe 1994 bakarimbura bagenzi babo

Niyonsaba Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

Birababaje gusenya inzu nk’ iyi! ese ubu aba bayobozi baba babanje gutekereza mafaranga yayigenzeho! Ikindi kandi kuvuga ngo inzu niyo guturamo none yayihinduye iy’ ubucuruzi nabyo ntekerezako bamurenganyije! kuko igishushanyo mbonera gishya kemerako umuntu ashobora gutura munzu akayikoreramo n’ ibindi bikorwa! ahubwo abayisenye bazabyirengere.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

Njye narumiwe. Narinzi ko ibi byo kwangiza byibagiranye aho corona yaziye kuko yangije ibitari bike narinziko yatumye abantu bose bumva ko kwangiza bibabaza

Ff yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

Ako ni akarengane .ni gute inzu imara 6months yubatse hanyuma mukayisenya NGO nabwo yujuje ibyangimbwa,nge uko mbibona abayisenye bashakaga ruswa noneho my gihe batabyumvikanyeho bahita bamusenyera. Ibi bintu polisi na RIB bakwiye kubikurikirana

Jean yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

Birababaje kubona atukana kuriya noneho agatuka umusaza w’inyangamugayo twese tuzi muri Karitsiye.
Yararengereye kuko master plan igaragaza ibipimo ugomba kutarenza kuburyo uba utemerewe gusa tira imbago zu muhanda Rero ntabwo bamuha garika ngo banamusenyere uruzitiro batabirebye neza, gusa abaye arengana yarenga umugi wa Kigali.

Eric yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

Yatutse Mzee Munyangeyo kuri nyina? No no no
Yakoze ikosa rihambaye azabiryozwe.

Ibyo kubaka mu muhanda byo ndabona natazi. Agomba kuba arengana kuko amabwiriza ahari avuga ko mu mihanda yo muri quartier uwubaka yubaka ikibanza cye cyose akirinda gukora ku mbago z’umuhanda kandi ndabona umuhanda yarawugendeye kure. Habeho kwitonda

Pasi yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

Ahubwo se umugi wa Kigali uca ihazabu hari ubwo ari urukiko?

Kamana yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka