Umujyi wa Kigali wagaragaje imihanda mishya yarinda abantu gukererwa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nubwo bukomeje kongera imihanda, hari abantu bakererwa kugera iyo bajya kuko batayikoresha, ahubwo ngo barushaho gutsimbarara ku yo basanzwe bamenyereye.

Umwe mu mihanda yakwifashinhwa umuntu akihuta
Umwe mu mihanda yakwifashinhwa umuntu akihuta

Kugira ngo iyo mihanda mishya ibashe gukoreshwa, aho ihurira n’isanzwe ngo hashyizwe abashinzwe gufasha imodoka z’abantu ku giti cyabo kugabanya ikoreshwa ry’imihanda isanzwe, kuko yo izaharirwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko Umujyi wa Kigali ukomeje kubaka imihanda hirya no hino, ariko bikagaragara ko hari abatinda mu nzira kubera kudakoresha iyo mihanda mishya.

Hari imihanda Umujyi wa Kigali uvuga ko abantu bakwifashisha mu gihe imenyerewe cyane iba yuzuyemo ibinyabiziga byinshi(embouteillage), cyane cyane mu gitondo aho abantu baba bajya ku mirimo, na nimugoroba bataha.

Ku muntu uvuye i Kimironko ashaka kujya mu Mujyi, aho kunyura ku Gisimenti, Gishushu, Convention, Kimihurura, Kimicanga, yahitamo guca i Kibagabaga, Kibiraro, Nyarutarama, Kacyiru, Kimicanga na Peage.

Uwo muntu kandi ashobora no guhitamo kumanukira kuri Contrôle Technique, Green Hills, Nyarutarama (Kibiraro), Kacyiru(Croix Rouge), Kimicanga, Peage kugera mu Mujyi.

Umuntu uva i Remera yerekeza mu Mujyi, na we aho kunyura mu muvundo wo ku Giporoso, ngo yaca ku Kabeza akanyura muri Sahara agahinguka kuri Alpha Palace cyangwa kuri Sonatube, yanahagera akanyura hasi kuri UNILAK.

Hari n’ushobora kunyura ku Kabeza agahinguka hakurya Niboye, akanyura kwa Gitwaza mu rwego rwo kwirinda kunyura mu muhanda wa Giporoso-Rwandex, yahagera na bwo agaterera i Gikondo(Sejemu), akanyura kuri Cercle Sportif agahinguka mu Kiyovu(mu Mujyi).

Ku bantu bava mu Bugesera cyangwa i Nyanza ya Kicukiro na ho ngo byaroroshye, kuko bahita batambika hejuru bagahinguka i Rebero, bakambukira i Nyamirambo banyuze mu Miduha bakaza mu Mujyi.

Umuntu wageze i Nyamirambo ashaka kujya mu Majyepfo, ahita azamuka akanyura i Karama (Mont Kigali) agahingukira kuri Ruliba(Nyabarongo), mu gihe yaba ashaka kujya mu Majyaruguru n’ahandi muri Kigali, akagaruka ku Giticyinyoni agahura n’imihanda ijyayo.

Umuntu uvuye i Kagugu ashaka kujya mu Mujyi, aho kunyura umuhanda wa kure wo kuri FAWE no mu Gakiriro ka Gisozi cyangwa kuri ULK, ahita amanukira i Gaculiro agahinguka kuri UTEXRWA no ku Kinamba, agaterera ku Muhima.

Ku muntu uvuye mu Majyaruguru i Gicumbi yifuza kujya mu bice by’Iburasirazuba, aho kwinjira mu Mujyi ashobora gukatira i Nyacyonga agahinguka i Batsinda na Kagugu, agakomeza umuhanda wa Gaculiro, Kibagabaga, yagera i Kimironko akamanukira kuri Kigali Parent agahinguka mu nzira ijya Iburasirazuba kuri Cuminakabiri.

Ashobora no kugera ku Murindi agaterera mu muhanda unyura i Rusororo kuri Intare Arena mu rwego rwo guhunga umubyigano wo kuri Cuminagatanu kugera i Kabuga, cyangwa akanyura i Masaka ku Bitaro na bwo agahinguka i Kabuga.

Ku bantu bava i Remera bajya Iburasirazuba, na bwo hari abanyura i Kanombe hejuru bahunga umubyigano w’imodoka zinyura mu muhanda uva i Kabuga, Cuminagatanu, Murindi Cuminakabiri kugera ku cya Mitsingi.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, avuga ko mu gihe imihanda imenyerewe iba irimo umubyigano, ahandi mu mihanda mishya ho nta kibazo kiba gihari.

Dr Mpabwanamaguru agira ati "Dukomeze ubukangurambaga kugira ngo abaturage barusheho kumenya iyo mihanda mishya, mpamya neza ko uwuciyemo bwa mbere arabyishimira kurusha kunyura ahari umubyigano, turakomeza no gukoresha ubundi buryo bwose bushoboka aho duhurira n’abaturage."

Yongeraho ko ubu buryo buzorohereza imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange kwihuta, mu gihe hakirimo gutegurwa ibice by’imihanda byazigenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Waduha amakuru kumihanda izakorwa muri kigali muminsi irimbere Kandi ukanaduha igishushanyo mbonera cyumugi wa Kigali

Emmanuel NTAKIYIMANA yanditse ku itariki ya: 1-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka