Umujyi wa Kigali uritegura inama y’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa

Guhera tariki ya 1 kugeza tariki ya 4 Kamena 2019, Umujyi wa Kigali uzakira Inama ya 89 ya Biro Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa (Association Internationale des Maires Francophones-AIMF), nk’uko ubuyobozi bw’uwo muryango bwabyifuje.

Iyo nama izitabirwa n’abayobozi b’Imijyi igera kuri 19 baturutse hirya no hino ku Isi, harimo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, Madamu Anne Hidalgo.

Inama izaganira ku iterambere ry’imijyi hanatangwe ibiganiro ku kwibuka, kwiyubaka n’ubumwe n’ubwiyunge.

Hateganyijwe ko hazashyirwa umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’Umujyi wa Kigali n’Umujyi wa Paris.

Biteganyijwe ko Umuyobozi w’Umujyi wa Paris azasura inzibutso za Jenoside ndetse akaganira n’inzego zita ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo IBUKA na CNLG.

Ibindi bikorwa bishamikiye kuri iyo nama ni isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ku ngimbi n’abangavu, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (Union Francophone de Cyclisme) ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda.

Imijyi izitabira iyo nama ya 89 ya Biro ni Abidjan ( Côte d’Ivoire), Bordeaux (u Burafansa), Brazaville (Congo), Dakar (Sénégal), Libreville (Gabon), Liege (Belgique), Montreal (Canada), Nantes (France), Nouakchoutt (Mauritania), Ougadougou (Burkina Faso), Paris (France), Phnom Penh (Cambodge), Pointe-à-Pitre (Guadeloupe, Port-au- Prince (Haiti ), Port-Louis (Ile Maurice), Saint Denis (La Réunion), Strasbourg (u Bufaransa), Ziguinchor (Sénégal).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka