Umujyi wa Kigali ugiye kwimura bamwe mu baturage kubera ikorwa ry’imihanda
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abaturiye imihanda imwe n’imwe yo mu turere tuwugize, kwitabira ibarura ry’imitungo yabo ryatangiye ku wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022, kugira ngo bazimurwe ku bw’inyungu rusange aho iyo mihanda igomba kwagukira.
- Hari abagomba kwimurwa mu rwego rwo kwagura imihanda muri Kigali
Itangazo Umujyi wa Kigali woherereje ibiro by’utugari iyo mihanda iherereyemo, rimenyesha abayituriye ko hari abagenagaciro barimo kubarura imitungo yabo iri ku nkengero z’iyo mihanda.
Itangazo rikomeza rigira riti "(Abo baturage) bakaba basabwa kuzitabira icyo gikorwa cy’ibarura bitwaje ibyangombwa bibaranga n’icyangombwa cy’ubutaka cy’umwimerere".
Imihanda igiye kwagurwa, kuvugururwa cyangwa gukorwa, ni iy’ahitwa kwa Gaposho mu Karere ka Gasabo mu mirenge ya Gisozi na Kinyinya, mu tugari twa Musezero na Kagugu.
Indi mihanda izakorwa ni iyo mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, uhereye kuri Sonatubes kugera kuri Alpha Palace, hakaba n’iva mu Migina kugera kuri Controle-Technique mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera mu Kagari ka Nyabisindu.
Abandi bazimurwa ni abaturiye umuhanda uva ku Mulindi-Gasogi-Rusororo-Kabuga mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera, mu tugari twa Rudashya, Cyarunzige na Bwiza.
Hari n’abaturiye umuhanda Gisozi-Karuruma mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, ndetse n’abaturiye imihanda Rugenge-Ibitaro bya Muhima kugera i Nyabugogo mu tugari twa Rugenge, Amahoro na Nyabugogo mu Murenge wa Muhima w’Akarere ka Nyarugenge.
Umujyi wa Kigali uvuga ko urutonde rw’imitungo izimurwa abarwifuza barusanga ku biro by’utugari iyo mihanda iherereyemo.
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Urakoze cyane kuduha ayomakuru
Be blessed Kamuzinzi
Mutubarize umuhanda uva sejem ujya mumiduha wangijwe namakamyo atwara raterite igihe uzakorerwa.
Mutubarize umuhanda uva sejem ujya mumiduha wangijwe namakamyo atwara raterite igihe uzakorerwa.
Mutubarize abantu batuye nduba sector ,gasabo district kubona uko bagera mumugi nikibazo nukugenda amasaha 4h namaguru. Muzahasure murebe uko bimeze.murakoze
Mutubarize umuhanda uhera zimdiro-masizi-birembo-kugera nyacyonga wo uzakorwa ryari?
Mwagakwiye kubanza kwimura abatuye mucyanya kinganda I Masoro kuko barabangamiwe,urusaku rwinganda ibyokotsi byazo,nako turaphuye turashize
Muri Gatenga , Karambo, murambi se naho ni ryari ??
muri Gatenga naho se ni ryari??