Umujyi wa Kigali ugiye gutunganya amahuriro y’imihanda KN 5Rd na KG 5 Ave imbere ya KABC

Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, rivuga ko hari gahunda yo gutunganya amahuriro y’imihanda KN 5Rd na KG 5 Ave imbere ya KABC.

Amahiriro y'imihanda agiye gutunganywa
Amahiriro y’imihanda agiye gutunganywa

Muri iryo tangazo bivugwa ko igice cy’uwo muhanda wa KN 5 Rd kizaba gifunze guhera ku itariki 23 kugeza tariki 25 Kanama 2024 saa moya za nimugoroba (19h00), kugeza saa sita z’ijoro (24h00), hagati y’amasangano y’imihanda KG 5 Ave na KN 5 Rd imbere ya KABC no hagati y’amasangano y’imihanda KG 692 St na KN 5 Rd imbere ya Kaminuza ya University of Kigali.

Muri icyo gihe uwo muhanda uzaba ufunze, abasanzwe bawukoresha bazifashisha imihanda ikurikira, harimo KG 5 Ave, KG 692St, KG 614 St. Hari kandi KG 634St, KG 3 Ave.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kagali kandi bwatangaje ko hari abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo bayobore abantu, ariko n’uwakenera ibindi bisobanuro akaba yahamagara nomero za telefoni zikurikira harimo 0788311216 ndetse na 0788311502.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza rwose ariko rwose twasabaga umugi wa kigali ko natwe Nyarugenge Mageragere mataba baduha umuhanda wumukora pe Murakoze

Dative yanditse ku itariki ya: 23-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka