Umujyi wa Kigali ugiye gutunganya ahantu harindwi hasanzwe imiturire y’akajagari

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bugiye gutangira gahunda yo gutunganya ahantu harindwi hasanzwe imyubakire y’akajagari, mu rwego rwo gufasha abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga gutura neza.

Umujyi wa Kigali ugiye gutunganya neza hamwe mu hantu hasanzwe hari imiturire itanoze izwi nk'akajagari
Umujyi wa Kigali ugiye gutunganya neza hamwe mu hantu hasanzwe hari imiturire itanoze izwi nk’akajagari

Ni gahunda ubuyobozi bw’Umujyi buvuga ko bumaze igihe bwaratangiye kuko ku ikubitiro yatangiriye mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Biryogo ahitwa mu Gatare hamwe no kuri Mpazi mu Murenge wa Gitega ahagenda hashyirwa ibikorwa remezo by’ibanze bifasha abaturage kurushaho gutera neza.

Tariki 08 Gicurasi 2024, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo w’Igihugu (PAC), ko mu rwego rwo kurushaho gufasha abaturage gutura heza barimo gutunganya neza utujagari.

Yagize ati “Dufite n’ahandi hari utujagari nka harindwi dushaka kubaka mu minsi iri imbere, harimo uturi muri Remera twa Nyabisindu na Nyagatovu, muri Kicukiro muri Gatenga dufiteyo akajagari tugiye gutunganya, hafi y’Inteko hari ahantu turimo gutunganya, twimuye abaturage, hari no muri Kagugu hari ibyo tugiye gukora ku miturire y’abaturage.”

Uretse mu Mujyi wa Kigali, hari site z’imiturire 87 zifite ubuso bwa hegitari 1381, imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA), igaragaza ko mu Ntara hari site 42 zifite ubuso bwa hegitari 5113 zatunganyijwe, zikurikiranwa n’inzego zitandukanye kugira ngo abantu bazatuzwemo neza.

Hari kandi site 26 ziri mu Turere umunani dutandukanye zatunganyijwe ariko ibishushanyo mbonera byazo bitegereje kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Abaturiye Mpazi ni bamwe mu bahinduriwe ubuzima bagatuzwa neza
Abaturiye Mpazi ni bamwe mu bahinduriwe ubuzima bagatuzwa neza

Umuyobozi ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Charles Kalinda, avuga ko bafashe ingamba nshya hagamijwe gushyigikira politiki nshya y’imiturire n’amabwiriza biri gutegurwa.

Ati “Ubu dufite uburyo bugena imiturire ku buryo site yose izatangira gukoreshwa mbere y’uko iturwa, hari amabwiriza ubu ariko ibyo ntabwo byari bihari, ikindi ni uko turi kuvugurura politiki y’imiturire ndetse n’amabwiriza ajyanye n’imiturire. Ibyo byose birimo kuvugururwa birashingira ku byavuye mu gushyira mu bikorwa NST1, imbogamizi zagaragaye, bikaba biduha umurongo muri NST2, ni iki tugomba gukora, ni iki tugomba kuvugurura, ni ibihe byuho birimo, n’uburyo twabikemura.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari site z’imiturire zirenga 130. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka gitangaza ko hamaze gukorwa ibishushanyo mbonera by’Uturere 11, ku buryo mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, hazaba hasigaye Uturere dutandatu tuzaba tugikorerwa ibishushanyo mbonera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TWISHIMIYE KIGALI KOYAVUGURURWA AKAJAGALI KAGACIKA ARIKO KUBAKA BIZA RANGI RARYARI MURAKOZE.

BIZIMANA JEAN DE dieu yanditse ku itariki ya: 11-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka