Umujyi wa Kigali na Ambasade y’u Bufaransa byiyemeje gushimangira ubufatanye

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfre baganira ku buryo bwo gukomeza ubufatanye.

Abayobozi bombi baganiriye ku bushake n’ibikorwa bitandkanye bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda ndetse n’uburyo bushya bwo gukomeza imikoranire n’umujyi wa Kigali.

Umujyi wa Kigali usanganywe ubufatanye n’uwa Paris mu Bufaransa, bukubiye mu nzego zirimo umuco, ikoranabuhanga no guhanga udushya guhererekanya inzobere muri politiki y’imiyoborere n’imitunganyirize y’imijyi no guhanga imirimo mu by’ikoranabuhanga.

Ubu bufatanye buri mu masezerano yashyizweho umukono muri Nyakanga 2021 mu nama mpuzamahanga y’Abayobozi b’Imijyi ikoresha Igifaransa (AIMF) yaberaga i Kigali.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’uwari Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n’uwa Paris mu Bufaransa, Anne Hidalgo. Akaba azamara imyaka itanu ishobora kongerwa.

Azaba yibanda gushyira umucyo ku buryo bw’ubutwererane hagati y’imijyi yombi mu by’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu bwubahane n’inyungu kuri buri ruhande.

Biteganyijwe ko hazajya hatangwa amahugurwa aganisha ku guhanga udushya hagati y’abatuye imijyi yombi, gutegura ibikorwa biyihuza, gushakira inkunga imishinga ya ba rwiyemezamirimo no kwinjiza za kaminuza n’amashuri makuru mu bushakashatsi bugamije gufasha mu guhanga udushya.

Muri iyi mikoranire kandi hazabaho gufasha abakobwa n’abagore kubona imirimo mu bikorwa by’ikoranabuhanga mu mijyi yombi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva yakiriye kandi itsinda ry’umuryango wabagiraneza "Big Win Philanthropy" ziyobowe na Jamie Cooper, washinze uyu muryango akaba ari nawe uwuyobora.

Baganiriye ku bikorwa umujyi wa Kigali ushyira imbere n’amahirwe y’ubufatanye aho uyu muryango witeguye gushora imari mu kuba umusemburo w’ubwuzuzanye mu bikorwa by’Umujyi wa Kigali.

Big Win Philanthropy ni umuryango ufatanya n’abayobozi b’igihugu bitandukanye mu guteza imbere imibereho y’urubyiruko no kuzamura mu buryo burambye imibereho myiza y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka