Umujyi wa Jinhua wo mu Bushinwa mu mubano wihariye n’Akarere ka Musanze

Umujyi wa Jinhua Minicipal wo mu Bushinwa urateganya kwagura umubano hagati yawo n’akarere ka Musanze ukarenga guteza imbere urwego rw’uburezi ukagera no ku bindi bikorwa biteza imbere ubuzima rusange bw’abaturage.

Impande zombi zahamije ko ubufatanye bugomba gukomeza gushinga imizi
Impande zombi zahamije ko ubufatanye bugomba gukomeza gushinga imizi

Byatangajwe kuwa Mbere tariki 24 Ukuboza 2018 mu ruzinduko itsinda riturutse mu gihugu cy’ubushinwa rigizwe n’abayobozi 12 baturutse mu nzego zitandukanye zikorera mur’uwo mujyi ryagiriye mu karere ka Musanze.

Ubufatanye bw’uyu mujyi n’akarere ka Musanze bwari bushingiye ku kuzamura ireme ry’uburezi, aho igihugu cy’ubushinwa cyafatanyije n’u Rwanda hubakwa ishuri ry’ubumenyi ngiro ryitwa IPRC Musanze ryatwaye miliyoni 12 z’ama dorari ya Amerika atanzwe n’igihugu cy’ubushinwa.

Kuri ubu u Bushinwa bwamaze no gusinya andi miliyoni 16 z’amadorari ya Amerika na yo agiye kwiyongeraho kugira ngo hatangire imirimo yo kwagura iryo shuri.

Umuyobozi waryo Eng. Abayisenga Emile yahamirije Kigali Today ko uwo mubano utuma hari byinshi abanyarwanda bunguka haba mu rwego rw’uburezi no gutanga akazi kubera iri shuri ryubatswe ku bufatanye n’igihugu cy’ubushinwa.

Ishuri ry'ubumenyingiro IPRC Musanze ryubatswe mu karere ka Musanze ubushinwa butanze miliyoni 12$ none hagiye gutangwa andi miliyoni 16$ yo kuryagura
Ishuri ry’ubumenyingiro IPRC Musanze ryubatswe mu karere ka Musanze ubushinwa butanze miliyoni 12$ none hagiye gutangwa andi miliyoni 16$ yo kuryagura

Anasobanura ko uretse ireme ry’uburezi ryabashije kuzamuka hitezweko nibura ubwo ibikorwa byo kwagura iri shuri bizaba bimaze kurangira umubare w’abaryigamo uzava ku banyeshuri 1000 bagere ku bihumbi 5000.

Ikindi nuko ubu bufatanye butuma hari abarimu ku mpande zombi bahanahana ubumenyi kugira ngo babusangize abanyeshuri.

Umubano w’imijyi yombi ugiye kurenga urwego rw’uburezi unashingire ku bindi bikorwa biteza imbere abaturage

Mur’uru ruzinduko iri tsinda ryari ryasabye akarere ka Musanze kubereka ibigikenewe gukorwa mu bindi byiciro byaba ibirebana n’imibereho myiza y’abaturage, ubukungu ndetse n’imiyoborere.

Akarere ka Musanze kagaragaje ko hifuzwa ko kakunganirwa mu gusana ibitaro no kwagura ibigo nderabuzima, gusana cyangwa gutunganya imihanda mishya, gutunganya igishushanyo mbonera kigendanye n’igihe, kubaka stade ya Musanze ndetse n’ibindi bikorwa remezo.

Aha bamwerekaga bimwe mu bikorwa n'abanyeshuri biga muri IPRC ishuri ryubatswe n'igihugu cy'u Bushinwa
Aha bamwerekaga bimwe mu bikorwa n’abanyeshuri biga muri IPRC ishuri ryubatswe n’igihugu cy’u Bushinwa

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze yagize ati “Ibi bikorwa bikeneye ingengo y’imari iri hejuru, ku buryo bidusaba kuzabishyira mu bikorwa mu gihe gishobora gutwara imyaka myinshi.

Ariko tugendeye ku biganiro twagiranye n’iri tsinda biranashoboka ko ibihugu byombi hari icyo bishobora gukora kugira ngo hagire bimwe muri byo byihutishwa.”

Shao Gioqiang Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Jinhua akaba ari na we wari ukuriye iri tsinda, yavuze ko umujyi ahagarariye ufite ubushake bwo gukomeza ubufatanye n’akarere ka Musanze atari mu rwego rw’uburezi gusa, dore ko hari n’ibindi bishobora kwihutishwa kugira ngo habeho impinduka zihuse zishingiye ku iterambere ry’ibikorwa runaka bishobora kwemeranywaho.

Biteganyijwe ko ibyaganiriweho n’impande zombi iri tsinda rizabishyikiriza igihugu cyabo kugira ngo harebwe ibigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe cyihuse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

verry good. as musanze people we need cooperation with more country. where is that school in our distict?

albert yanditse ku itariki ya: 25-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka