Umuhoza Milly wamamaye mu mwuga wo gusiga ibyamamare (maquillage) ni muntu ki?

Akenshi abantu babona ibyamamare, mu binyamakuru, kuri televiziyo, muri za videwo, ku mafoto n’ahandi bakabona basa neza, ariko hari ubwo bibagirwa ko uko gusa neza, kugira inkomoko, kuko hari abantu bakora umwuga wo gukora ibishoboka byose kugira ngo uko kugaragara neza kw’ibyamamare bihoreho.

Kigali Today yaganiriye na Umuhoza Milly ukora umwuga wo gusiga ibyamamare (makeup) , asobonura ibijyanye n’umwuga we, ibanga akoresha kugira ngo abakiriya be bahore bagaragara neza. Ikiganiro kikaba cyakozwe ku buryo bw’ibibazo n’ibisubizo.

Kigali Today (KT): Ese Milly ni muntu ki?

Milly: Milly ni umukobwa woroheje ,wihangiye umurimo, w’umunyabugeni kandi ukunda ibintu bya “fashion” nkaba mfite imyaka 25.

KT: Milly, mu by’ukuri n’iki cyagukundishije umwuga wo gusiga ibyamamare mbere na mbere?

Milly: Nkiri umwana muto, nakundaga kwisiga cyane mu isura, ku nzara, mu misatsi, kandi nisigaga ibyo mbonye byose, byaba ibyo mama yisigaga (makeup products), nkumva nshaka gusa bitandukanye n’uko nsanzwe, nyuma nza kubona ko nkunda ibintu bijyanye na ‘fashion’ cyane cyane kuba umunyabugeni ukora ibyo gusiga abantu (makeup artist).

Niga mu mashuri yisumbuye, nabibangikanyaga no kwiga ibijyanye no gusiga abantu, ibyo bituma ndushaho kuzamura ubumenyi ku bijyanye n’ibyo nakundaga kandi nakoraga kuva nkiri muto.

KT: Ni ukuvuga ko mu Rwanda dufite amashuri yigisha ibijyanye n’umwuga wo gusiga abantu “makeup profession”?

Milly: Yego rwose turayafite,by’umwihariko binyuze muri ya mashuri yisumbuye yigisha imyuga, nubwo usanga ibya “makeup” bititabirwa n’abanyeshuri benshi.

KT: Ni iyihe mpamvu ituma batabyitabira ?

Milly: Mu Rwanda, abantu batangiye kumenya ibya “makeup” cyane cyane abakora akazi gasaba ko isura zabo zigaragara cyane, ni ukuvuga abamamaza imideri, abakina za filime, ndetse n’abakora ibijyanye n’umuziki.

Mbere byari bigoye kubona videwo zakorewe hano iwacu zigurishwa ku mbuga mpuzamahanga, kuko kuri izo mbuga bagurisha amashusho asa neza, ibyo kandi bishingira kuri ‘makeup’, ariko ubu, abahanzi bacu bashora menshi muri “makeup”, kugira ngo bagaragare neza bijyanye n’akazi kabo.
Hari abantu bari bazi ko “makeup” ikorwa ku munsi w’ubukwe gusa, ariko isi yarahindutse cyane cyane muri ‘showbiz industry’.

KT: Ese kwita ku ruhu(skin care) byaba bifite akahe kamaro kandi ni iki umugore cyangwa umukobwa akora kugira ngo agaragare neza mu gihe yifotoza cyangwa se ari mu birori bitandukanye?

Milly: Kwita ku ruhu ni ikintu cy’ingenzi cyane, mbere y’uko ntangira gusiga umuntu, mbanza gufata umwanya munini wo gutegura uruhu rwe. Ikindi kandi, akenshi mbanza kubaza abakiriya banjye gahunda bagiyemo, kugira ngo mbasige bijyanye n’ibyo bagiyemo.Urugero, makeup nsiga umuhanzi ugiye ku rubyiniro, zitandukanye n’izo nsiga ugiye mu birori by’ubukwe cyangwa se ugiye mu biro gukora akazi.

KT: Ese ni izihe mbaraga utekereza makeup ifite ku bagore ?

Milly: Makeup ituma abagore bigirira icyizere , kubwirwa ko basa neza, ubwo bwiza butuma biyumva neza ubwabo.Hari ubwo ndimo gusiga umuntu, ngatangira kubona ko yatangiye kwigirira icyizere mu gihe nsiga isura ye.

KT: Ngaho tubwire ibyamamare, abahanzi umeze gukorana na bo muri uyu mwuga?

Milly: Nakoreye ibyamamare bitandukanye harimo nk’umuririmbyi Butera Knowless , Charly&Nina , itsinda rya Active , Umunyamideri Sisi Ngamije n’abandi bakora ibijyanye n’ubwiza.

KT: Ese gukora makeup ni umwuga watunga umuntu ?

Milly: Yego rwose,ni umwuga nk’indi, kandi ugomba kumenya ko icyo umuntu akora agikunze cyose kimwungura. Abantu benshi bo mu myaka yanjye, birirwa bahangayitse bashakisha akazi, nyamara njyewe wahisemo gukora ibyo nkunda, ubu nafunguye ahantu nkorera hanjye bwite hitwa ‘Milly Beauty’.
Ubundi kugira ngo nsige umuntu, muca amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (Rwf 50,000) kuzamura, bitewe na gahunda agiyemo, cyangwa se ubwumvikane tugirana n’umukiriya runaka n’uko dukorana.

KT: Gira icyo utubwira icyo ari cyose, nk’icyo waba wifuza kuzakora mu gihe kizaza?

Milly: Numva mfite inzozi zo kuzafungura ishuri mu Rwanda, rizaba ryigisha ibijyanye no gukora makeup gusa, numva kandi iryo shuri ryazaba umwihariko w’abakobwa, kuko abakobwa ari bo bakunda guhura n’ingorane nyinshi, hakabaho n’ubwo izo ngorane zipfukirana impano zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho neza,twishimiye kubamenya nibikorwa byanyu twarabyishimiye. nkumuntu ushaka kwiga wamufasha gute kugirango nawe abashe kugera kururwo rwego mugezeho. murakoze

uwanyagasani francoise yanditse ku itariki ya: 19-04-2024  →  Musubize

Mukobwa mwiza nukuri nibyiza komereza aho👍 udufashije waduha number yawe ,kuko turashaka kwiga . Murakoze

Ernestine yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka