Umuherwe Aga Khan yitabye Imana ku myaka 88

Umuherwe Aga Khan, umuyobozi w’Abasilamu b’Abashiyite cyangwa se Aba-Ismaili yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko , nk’uko byatangajwe n’ikigo cye kitwa Aga Khan Development Network.

Igikomangoma Aga Khan yabaye ‘Imam’ cyangwa se Umuyobozi mukuru wa 49 w’Abasilamu b’aba-Ismaili, yari afite isano y’umuryango igera mu buryo butaziguye ku ntumwa y’Imana Muhammad.

Mu itangazo ryasohowe n’icyo kigo cye rivuga ko, "Yapfuye mu mahoro, aguye i Lisbon muri Portugal, akikijwe n’abo mu muryango we”.

Aga Khan yavukiye mu Busuwisi, mu bwana bwe yabaye muri Kenya, ubu akaba yari atuye mu nzu yo mu bwoko bwa ’chateau’ mu Bufaransa.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko, Shehbaz Sharif, Minisitiri w’intebe wa Pakistan, igihugu Aga Khan akomokamo , yatangaje ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Aga Khan, yita "umugabo w’icyerekezo, ukwemera n’ubumuntu".

Aga Khan yari azwi cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kubera ibitaro bikomeye bya ‘Aga Khan Hospital’ yubatse mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Azwi kandi kuba yarashinze amashuri atandukanye yamwitiriwe muri Kenya, Uganda, no muri Tanzania igihugu yoherejwe gukoreramo ubwo yasimburaga Sekuru ku mwanya wa Imam mu 1957.

Aga Khan kandi, yari afite Ikirwa cye bwite muri Bahamas, ubwato bwa ’super-yatch’, hamwe n’indege bwite. Yari abayeho ubuzima bwiza kandi buhenze bijyanye n’imitungo ye bivugwa ko ibarirwa muri za miliyari z’Amadolari zitazwi umubare neza.

Aga Khan ari mu bantu bubashywe muri Kenya, aho yakuriye kubera ishoramari rikomeye yahashyize ryafashije abaturage benshi b’icyo gihugu, cyane cyane mu burezi, ubuvuzi, n’ibindi.

Mu 2007, yahawe umudari w’icyubahiro cyikirenga n’uwahoze ari Perezida wa Kenya Mwai Kibaki.

Muri ayo mashuri yashinze hirya no hino harimo ayamwitiriwe, harimo Kaminuza Aga Khan University iri i Karachi muri Pakistan, Aga Khan University iri i Nairobi, amashuri yisumbuye n’abanza yashinze kandi yamwitiriwe muri Kenya, Aga Khan Program for Islamic Architecture iri muri Kaminuza ya Harvard na Massachusetts Institute of Technology zo muri Amerika.

Mu guteza imbere uburezi muri Afurika, ikigo cye cyahaye ’scholarships/bourses’ abanyeshuri ibihumbi bize amasomo atandukanye y’ubuvuzi, ikoranabuhanga, n’itangazamakuru.

Yashinze kandi ikigo ( Nation Media Group ‘NMG’), cyaje kuba ikigo kigenga cy’itangazamakuru gikomeye kurusha ibindi muri Afurika y’ u Burasirazuba n’iyo Hagati, gifite ibinyamakuru byandika, radio na televiziyo nyinshi mu Karere.

Abasilamu b’aba-Ismailis yari abereye Imam bafite abayoboke babarirwa hagati ya Miliyoni 12-15 ku isi, harimo abagera ku 500.000 muri Pakistan. Aba-Ismailis kandi baboneka cyane no mu Buhinde, muri Afghanistan ndetse no muri Afurika.

Aga Khan yasimbuye Sekuru ku mwanya wa Imam kuva mu 1957, ubwo yari afite imyaka 21 y’amavuko gusa, ahita ajya gukorera muri Tanzania.

Aga Khan yari afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza n’ubwa Portugal. Ubuyobozi bw’aba-Ismalis bukaba bufite icyicaro i Lisbon aho yaguye, kuko ari naho hari abayoboke benshi kurush ahandi ku Isi.

Aga Khan apfuye asize abana bane, harimo 3 yabyaranye n’umugore we wa mbere batandukanye, n’undi umwe yabyaranye n’umugore we wa kabiri . Mu bandi bantu bazwi cyane bavuze ko babajwe n’urupfu rwa Aga Khan harimo Justin Trudeau wabaye Minisitiri w’intebe wa Canada na Malala Yousafzai impirimbanyi y’uburengenzira bwa muntu, ukomoka muri Pakistan wahawe igihembo kitiriwe Nobel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tujye twibuka ko ariyo nzira ya twese.Twaba abakire cyangwa abakene.Bityo tujye twicisha bugufi,ntidutwarwe n’ibyisi gusa.Ikindi kandi,hali ikintu twibagirwa.Abantu tumara igihe gito ku isi.Imyaka 88,ntabwo ari myinshi.Kereka nibuze tumaze nk’imyaka 120 ku isi.Gusa njyewe nemera ntashidikanya yuko abashaka imana ntibibere gusa mu gushaka ibyisi,izabazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye.

rubaduka yanditse ku itariki ya: 5-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka