Umuhanzi Vava wamamaye mu ndirimbo ‘Dore Imbogo’ yashyinguwe

Nyiransengiyumva Valentine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo dore impala, yashyinguwe.
Tariki 27 Nyakanga 2024, nibwo amakuru yamenyekanye ko Nyiransengiyumva Valentine uzwi ‘Dore Imbogo’ yitabye Imana.

Umuhanzi Vava asize abana b’abahungu babiri umwe ufite imyaka 11 n’undi w’imyaka itanu.

Umuhanzi Vava yaherekejwe n’ingeri z’abantu batandukanye basanzwe baziranye nawe bavuga bimwe mu bigwi byamuranze birimo kuba yarakundaga kumvikana ku mbuga nkoranyambaga nk’umuntu wakundaga kuvuga ukuri ataguciye inyuma.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye mu rugo kwa musaza we ari naho abantu bamukundaga, inshuti ze ndetse n’abo mu muryango bamusezeyeho.
Umuhanzi Vava yatangiye kwitwa ’Dore Imbogo’ nyuma yo gusohora iyo ndirimbo yatumye ahita amenyekana mu bahanzi.

Yashyinguwe n'inshuti n'umuryango
Yashyinguwe n’inshuti n’umuryango

Yitabye Imana afite gahunda yo gukomeza guteza inganzo ye imbere ndetse mu minsi ishize yari afite gahunda yo gukomeza guhanga indirimbo zitandukanye.

Yavukiye mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kirimbi mu Akagari ka Muhororo. Avuka mu muryango w’abana batatu, akaba yari umuhererezi.

Umurambo we wavanywe mu Bitaro bya Karongi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024, werekezwa ku Irimbi.

Ndimbati yaherekeje vava
Ndimbati yaherekeje vava

Vava yitabye Imana nyuma yo gutakana umutwe n’igifu aho yagejejwe ku Bitaro byo ku Kibuye yanegekaye abaganga bagerageza kumufasha ariko biranga biba ibyubusa ahita yitaba Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana nimwakire mubayo twamukundaga cyane.
Restin peace vava🙏🙏🙏

Niyigena Bosco yanditse ku itariki ya: 30-07-2024  →  Musubize

Uyu mwana Valentine Niba azize indwara isanzwe, yaba yarazize gutinda kuvuzwa. Niba kandi hari umuntu wagize uruhare mu rupfu rwe nk’uko bihwihwiswa, Mana ihoraho, uwo muntu waba umubujije kwirerera abana ntumuhe amahwemo, umuvumo wa Gahini ube kuri we, kugeza igihe azahindukira,akemera gusaba imbabazi akaba icyaremwe gishya. Valentine kibondo, waguye mu ncagura zikagukoreraho ubufindo. Nyagasani Yezu akwejeshe amaraso ye, agutuze ahatuje, umutaramire hamwe n’abamalayika n’abatagatifu bawe. Abana asize,ubabere umubyeyi, wowe utunze byose ntacyo bazabura. Amen

iganze yanditse ku itariki ya: 30-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka