Umuhanda Ryabega-Nyagatare witezweho iterambere ry’ubucuruzi
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rurangwa Steven, avuga ko iyubakwa ry’umuhanda Ryabega-Nyagatare rizoroshya ubuhahirane ndetse n’ubwikorezi biteze imbere akarere binyuze mu bucuruzi.
Yabitangaje kuri uyu wa 03 Kamena 2021, ubwo hatangizwaga ikorwa ry’uwo muhanda Ryabega-Nyagatare ku burebure bwa kilometero 11.15.
Umuhanda Ryabega-Nyagatare wari umaze hafi imyaka 30 wubatswe. Umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi Excel Tours mu Karere ka Nyagatare, Nkuranga John Bosco, avuga ko wari ubangamye cyane ku binyabiziga kubera ibinogo byinshi.
Ikindi ngo wabaye muto ku buryo byagoraga ibinyabiziga binini kubisikana ku buryo byateza impanuka.
Ati “Ubwawo wari mutoya n’ahari hahari hari hamaze kwangirika, imodoka hari igihe wakataga urebye nabi ipine ikaba yaturika cyangwa ikarenga umuhanda. Imodoka kugenda yiceka hari icyo byayangizagaho byongeye nta byapa byarimo ku buryo aho ari ho hose bakwandikiraga”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rurangwa Steven, avuga ko ibi byose byatekerejweho ku buryo uzashyirwamo ibyapa, aho abagenzi bategera imodoka n’inzira y’abanyamaguru n’amagare ndetse n’amatara ku buryo bizongera umutekano w’abawukoresha.
Avuga ko ikorwa ryawo rizongera ubuhahirane, ubwikorezi ndetse n’iterambere ry’ubucuruzi.
Yagize ati “Ugiye kwagurwa ushyirweho amatara, iterambere ry’ubucuruzi rigiye kwiyongera cyane kuko ufata ku cyanya cyagenewe inganda, ibijyanye n’ubwikorezi bigiye kwiyongera ndetse n’ubuhahirane”.
Umuhanda Ryabega-Nyagatare usanzwe uhuza santere ya Ryabega n’umujyi wa Nyagatare ufite kilometero 11.15 z’uburebure.
Uzubakwa mu gihe cy’amezi 14 ariko amezi atanu akaba yararangiranye n’inyigo, ubu hakaba hasigaye amezi icyenda ari yo azakorwamo ibikorwa byo kuwubaka.
Ni umuhanda uzarangira utwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari eshanu n’igice.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|