Umuhanda Nyamasheke - Karongi - Rutsiro unyura ku Kiyaga cya Kivu washyizweho amatara

Umuhanda mushya wa ‘Kivu Belt’, uzengurutse ikiyaga cya Kivu uhereye mu Karere ka Nyamasheke ukagera i Karongi na Rutsiro, ubu uri gucanirwa. Uwo mushinga wo kuwucanira wose ugeze ku kigero cya 80%.

Damien Dusengimana, Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Karongi, avuga ko uyu mushinga wo gucanira umuhanda wa Kivu Belt muri Karongi uzanyura mu Mirenge ine ari yo: Bwishyura, Rubengera, Mubuga na Gishyita.

Dusengimana avuga ko mu Karere ka Karongi, uyu mushinga uzakorwa mu bice bitatu. Hari igice cya Karongi - Rambura - Rubengera gifite ibilometero 19, hakaba igice cya Karongi – Mugonero gifite ibirometero 27 ndetse n’igice cya Rubengera – Rutsiro gifite ibirometero 6.

Uyu muyobozi w’ishami rya REG muri Karongi akomeza avuga ko uyu mushinga ugeze ku kigero kiri hejuru ya 80% ndetse ko uba warasojwe ariko wadindijwe gato n’ibiza byagwiririye Intara y’Iburengerazuba bigatuma udindira gato, ariko bateganya ko mu gihe kitarenga ukwezi amatara yose yo ku muhanda muri Karongi azaba yaramaze kwaka.

Gasigwa Landfried; Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyamasheke, we avuga ko uyu mushinga wo gucanira umuhanda wa Kivu Belt mu Karere ka Nyamasheke na ho ugeze kure. Amatara azashyirwaho guhera mu Murenge wa Mahembe ari na ho Kivu Belt ituruka, mu gasantere ka Mugonero, unyure mu Mirenge ya Kirimbi, Macuba, Kanjongo, Kagano, Bushekeri, Bushenge ndetse na Ruharambuga.

Gasigwa avuga ko muri iyo Mirenge yose yamaze gushyirwaho amapoto, ndetse n’insinga zamaze gushyirwaho.

Ati: “Urebye imirimo yo kubaka isa n’igeze ku musozo, hasigaye igenzura rya nyuma rireba niba byose bimeze neza ubundi tugatangira gushyiramo umuriro amatara agacanwa, maze imihanda yacu igatandukana n’icuraburindi”.

Gasigwa avuga ko bafite icyizere ko bitarenze ukwezi kwa Kanama 2023 umuriro uzaba wamaze gushyirwa muri aya matara yo ku muhanda wose wa Kivu Belt ndetse akazaba yaka.

Muhire Cyosimba Paul, umuyobozi wa REG mu Ntara y’Iburengerazuba ahari gukorerwa uyu mushinga, avuga ko uyu mushinga ugeze ku kigero gishimishije kandi ko uzafasha cyane ibinyabiziga ndetse n’abantu bakoresha uyu muhanda.

Muhire avuga ko abaturage bakwiye kwita kuri ibi bikorwa remezo bibazanira iterambere, bagatanga amakuru aho babonye hose byangizwa cyangwa byibwa.

Ati: “Leta iba yashoye byinshi kugira ngo igeze ku baturage ibi bikorwa remezo. Buri wese rero agomba kumva ko afite inshingano yo kubibungabunga, akabirinda ababyangiza n’abashaka kubyiba. Uwabona ababyangiza yatumenyesha ku murongo wacu utishyurwa wa 2727 cyangwa akamenyesha inzego z’umutekano n’iz’ibanze zimwegereye”.

Habuhazi Gaspard, umuturage utuye mu Mudugudu wa Bwishyura, Akagari ka Nyarusaza, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, avuga ko aho amatara yatangiye kwaka ku muhanda, batangiye kuyabyaza umusaruro.

Yagize ati “Twe dufite amaduka ku muhanda twatangiye kujya ducuruza nijoro ndetse abenshi dutaha mu masaha akuze, ubu twatangiye kubona inyungu irenze iyo twajyaga tubona kubera aya matara yo ku mihanda arara yaka tugacuruza tukabona amafaranga tugatunga imiryango.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka