Umuhanda Nyagatare-Kagitumba watangiye kuzamurira agaciro umusaruro w’ubuhinzi

Bamwe mu batuye mu bice umuhanda wa kaburimbo yoroheje, Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba unyuramo, bavuga ko umusaruro wabo w’ibikomoka ku buhinzi watangiye kugira agaciro, kuko imodoka zibisangira iwabo mu ngo bitandukanye na mbere kuko bagurishaga abamamyi, ikindi ariko ngo uzanoroshya ubuhahirane.

Umuhanda Nyagatare-Kagitumba uzoroshya ubuhahirane
Umuhanda Nyagatare-Kagitumba uzoroshya ubuhahirane

Uyu muhanda ureshya n’ibilometero 38, kuva mu mujyi wa Nyagatare kugera ku mupaka wa Kagitumba, watangiye kubakwa hagati mu mwaka wa 2020, wuzuye utwaye Amafaranga y’u Rwanda 4,166,825,060 habariwemo imirimo yo gusana ahashobora kwangirika mu gihe cy’imyaka ibiri.

Uyu muhanda unyura mu Mirenge ya Nyagatare, Rwempasha, Musheri na Matimba, ku nkengero z’umugezi w’Umuvumba, abaturage bakavuga ko mbere bagurishaga ibigori ku 170Frw ku kilo mu gihe ahandi byabaga bigura 250Frw no kuzamura, none kubera uwo muhanda ubu ngo bagurisha kimwe n’ahandi ku giciro cyagenwe.

Abatuye muri aka gace ntibahwemye kugaragaza ko kutagira umuhanda byari imbogamizi kuri bo, kuko ngo byabagoraga mu ngendo ndetse no kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Muri Werurwe 2020, Usengumuremyi Cassim Casimir, umuturage w’Umudugudu wa Kabare ya mbere Akagari ka Kabare Umurenge wa Rwempasha, yabwiye Kigalitoday ko kugira umuhanda mubi byabagizeho ingaruka kuko umusaruro babonye w’ibigori wabuze isoko.

Yagize ati “Turahinga tukeza ariko twabuze imodoka zatwara umusaruro wacu w’ibigori, kubera ko umuhanda wuzuyemo ibinogo, abantu bagatinya ko imodoka zabo zakwangirika.”

Ati “Umuhanda wo ni ikibazo rwose, nta muntu washora imodoka ye mu binogo none ubu abacuruzi hano batugurira ku 170Frs ku kilo cy’ibigori, bagashyira ku magare bakajya kugurisha za Rwimiyaga n’ahandi kuri menshi.”

Yongeyeho ati “Urebye usanga umuturage ahinga ahenzwe akanagurisha ahomba. Niba bataratangira kuwushyiramo kaburimbo, baba bawutsindagiye nibura tukabona isoko ry’umusaruro wacu.”

Kuri ubu uyu muhanda wamaze kuzura 100%, ndetse n’ibinyabiziga birawukoresha harimo n’imodoka zipakira imyaka.

Usengumuremyi ubu avuga ko ikorwa ryawo ryabashimishije cyane, kandi ingorane zose bari bafite zamaze kuvaho.

Ati “Twarawishimiye cyane kuko mbere wabaga ufite nk’umurwayi cyangwa umugore uri ku nda, ukagenda kuri moto ufite impungenge zo kutagerayo kubera ibiziba n’ibinogo. Igikomeye ariko uyu muhanda waturinze abamamyi b’imyaka kuko ubu imodoka iraza igapakira umusaruro wawe mu rugo, nyamara mbere itarashoboraga kuhakandagira.”

Uretse guha agaciro umusaruro wabo ngo banawitezeho koroshya ingendo kuko ubu noneho imodoka ziwugendamo.

Yagize ati “Yego Moto ntiziragabanya ibiciro kugera Nyagatare ariko noneho ubu uranayitega ukajya Kagitumba mbere bitarashobokaga. Ikindi twiteze imodoka rusange zitwara abagenzi kuko umuhanda ari mwiza cyane kandi ubwo urumva igiciro cy’ingendo kizagabanuka cyane.”

Ibi bitekerezo abihuriyeho na Mukahirwa Clarisse, umuturage w’Akagari ka Rwentanga, Umurenge wa Matimba, na we ushimangira ko uyu muhanda wahaye agaciro umusaruro mwinshi w’imboga bahinga mu cyanya cyuhirwa cya Rwentanga.

Ku rundi ruhande ariko we yifuza ko n’umuhanda Rwentanga-Matimba na wo washyirwamo kaburimbo, kugira ngo ubucuruzi bw’imyaka burusheho kuba bwiza.

Agira ati “Uyu muhanda mu by’ukuri wadukuye mu bwigunge kuko kujya Nyagatare ntibikigoranye nta kuzenguraka Matimba n’ubwo nta modoka rusange zirajyamo, ariko igishimishije imboga duhinga hano zabonye isoko rwose turishimye. Ahubwo udusabire badukorere n’uva hano kugera Matimba hajyemo kaburimbo maze murebe ko tudatera imbere.”

Ikindi abaturiye uyu muhanda bifuza ko byakwitabwaho ngo ni inzira z’imodoka zijya mu ngo zabo kuko hari aho zibagiranye ndetse n’inzira z’amazi ngari kugira ngo utazasenyuka vuba kubera imivu y’amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka