Umuhanda Mukamira-Ngororero wongeye kuba nyabagendwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu butangaza ko umuhanda wa Mukamira-Ngororero wongeye kuba nyabagendwa nyuma yo kuwukuramo ibitaka byari byamanutse kubera inkangu.

Umuhanda Mukamira-Ngororero wari wafunzwe n’inkangu ku mugoroba wok u itariki 4 Gicurasi 2022.
Ibyo byatumaga imodoka zitwara abagenzi ziva i Muhanga na Ngororero zidashobora gutambuka kimwe n’iziva Mukamira ntizashoboraga gutambuka, ahubwo zaguranaga abagenzi mu buryo bwo gufasha abantu mu ngendo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Nyabihu, Jean Claude Habanabakize, yabwiye Kigali Today ko umuhanda wongeye kuba Nyabagendwa kandi imodoka zibisikana ahari habaye inkangu.
Habanabakize avuga ko inkangu ikimara kuba hashyizwemo imashini ikuramo ibitaka, icyakora ngo mu mpera z’icyumweru byari bimaze gushiramo.
Agira ati "Ubu umuhanda ni Nyabagendwa, imodoka zirabisikana, icyo dusigaje ni ugusibura inzira y’amazi kugira ngo adakomeza kureka akaba yatera ikindi kibazo, naho ahavuye inkangu tugomba kwiga uburyo tuhabungabunga mu buryo burambye."

Ahantu habereye inkangu hari hasanzwe hateye amashyamba kandi biboneka ko hari ubutaka bukomeye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, akaba yarabwiye Kigali Today ko ababyeyi n’abandi bantu bagenda bagomba kwigengesera, kuko bazi ahandi haba inkangu.
Ohereza igitekerezo
|